Musanze FC yaguye miswi na AS Kigali no kwa M... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imikino yo kwishyura muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda irabura iminsi itandatu gusa ubundi igatangira. Mu rwego rwo kuyitegura, amakipe ari gukina imikino ya gishuti. Kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda ikipe ya AS Kigali yakinnye na Musanze FC kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0. Ku ruhande rwa AS Kigali ni wo mukino wa mbere ku mutoza mushya Guy Bukasa no ku munyezamu Hakizimana Adolphe wavuye muri Rayon Sports naho kuri Musanze FC hagaragayemo abakinnyi b'amasura mashya bari mu igeragezwa.

Imikino ibanza ya shampiyona yarangiye AS Kigali idahagaze neza iri ku mwanya wa 15 n'amanota 15 naho Musanze FC yo iri ku mwanya wa 3 n'amanota 29.

Undi mukino wa gishuti nawo wabaga ni uwahuje Mukura VS na Gasogi United ku Kirenga Stadium i Shyorongi. Mukura VS yafunguye amazamu mbere ku munota wa 41 ku gitego cyatsinzwe na Etoundi Bruno Ronie naho Mugisha aza kwishyura ku munota wa 78 maze birangira banganyije igitego 1-1.

Gasogi United yarangirije igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa 8 n'amanota 18 naho Mukura VS yo iri ku mwanya wa 5 n'amanota 23.


Guy Bukasa watozaga umukino we wa mbere muri AS Kigali


Abakinnyi 11 ba Musanze FC babanje mu kibuga


Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga


Umutoza wa Musanze FC na AS Kigali nyuma y'umukino


Peter Agbelevor uheruka gusinyira AS Kigali avuye muri Musanze FC yari yicaye mu myanya y'icyubahiro


Hakizimana Adolphe wakinaga umukino we wa mbere muri AS Kigali nyuma yo kuyisinyira avuye muri Rayon Sports






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138308/musanze-fc-yaguye-miswi-na-as-kigali-no-kwa-mukura-vs-na-gasogi-united-biba-uko-amafoto-138308.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)