Ni nyuma y'icyemezo cyafaitwe mu Nteko y'Abaturage yabaye ku wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, yari yemeje ko uyu mugabo we n'umugore we wa kabiri, bava mu nzu babamo bakayisigira umugore wa mbere w'uwo mugabo, wavuze ko ari we bayubakanye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje aya makuru, avuga ko uwo mugabo afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Muhoza, nyuma yo guteza imvururu mu muryango.
Ati 'Uyu mugabo yashatse umugore wa mbere batandukanye ashaka undi. Umugore wa mbere akaza avuga ko inzu bayubakanye adakwiye kuyizaniramo undi mugore kandi bafitanye umwana, ubuyobozi bukabwira uwo mugabo ko niba yarahisemo gushaka undi mugore agomba kumushakira ahandi'.
Arongera ati 'Umugabo na we akavuga ati, aho kugira ngo musige muri iriya nzu nayisenya kuko ninjye wayiyubakiye, nibwo uwo mugabo kubera n'inzoga yari yanyoye yafashe icyemezo, atangiye gusenya inzu, ubuyobozi bwiyambaje inzego z'umutekano ziramufata ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Muhoza'.
SP Mwiseneza arashishikariza abaturage kwirinda gufata ibyemezo bishobora gutera amakimbirane no kuba byatera impfu, abasaba kujya babimenyesha ubuyobozi cyangwa bakagana inkiko.
Ati 'Icyo nabwira abaturage ni uko igihe ugize ikibazo cyo kutumvikana n'uwo mwashakanye, udakwiye gufata icyemezo nk'iki uyu mugabo yafashe, gusenya inzu, gutema amatungo bijya bibaho, gutema imyaka cyangwa se kurwana bagakomeretsanya bishobora gutera impfu, ukwiye kugana ubuyobozi bukabagira inama'.
Arongera ati 'Iyo byanze ugana inkiko, nibyo bivamo icyemezo kirambye kandi kidafite ingaruka, naho iteka ryose iyo ushatse gufata ibyemezo bishingiye kuri kamere bigira ingaruka zitari nziza'.
Ivomo : Kigali Today
UKWEZI.RW