Iyo wumvise imbwirwaruhame za Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye (Jenerali NEVA), wibaza niba yibwira ko abamwumva bose ari inkomamashyi za CNDD-FDD zititaye ku buswa n'ikinyoma biyoboye igihugu, zihangayikishijwe no kwironkera amaramuko gusa, iminsi ikaba yicuma.
NEVA ntazi ko politiki yo kwiyorobeka no kugereka ku bandi ibibazo byamunaniye gukemura, ari ukureba hafi cyane, cyangwa gucukurira urwobo ubutegetsi bwe, kuko rubanda rw'ubu rwahumutse, rutagikozwa ibya 'humiriza nkuyobore'.
Nonese Jenerali NEVA ajya yiherera akibaza utu tubazo, ko byamufasha kwisama atarasandara?
1. Urukiko rw'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba rwemeje bidasubirwaho ko mu mwaka wa 2015, Petero Nkurunziza atari yemerewe kwiyamamariza manda ya 3, nyamara akarenga akabikora ndetse bikabyara amakimbirane akabije. Ubwo ari ishyaka rye, CNDD-FDD ryahonyoye ibwiriza-shingiro, ari n'abagerageje kubikumira no kurengera demokarasi, abakwiye gushyikirizwa inkiko ni bande? Jenerali NEVA adashatse imikururano, yakwicarana n'abatarishimiye iryo shimutwa ry'ubutegetsi muw'2015, bagashakira hamwe igisubizo binyuze mu biganiro. Natabikora inzira zikigendwa, za RED-TABARA n'abandi bazavuka bamuzengereza, ahugiye mu kubigereka ku badafite aho baguriye nabyo.
2. Ni gute Umukuru w'Igihugu atinyuka kwishongora ku baturage be bashonje bikabije, ababwira ko iwe ibigega bifigije, ko we rero ntaho yahurira n'ikibazo cy'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa?! Perezida se ashinzwe kurya akuzuza igifu cye n'umuryango we gusa, ko ahubwo afite inshingano zo gufasha abaturage guhinga bakeza, bagaca ukubiri n'inzara, nabo bakagira ibigega ndetse bagasagurira amasoko? Akanwa karya ntiwumve, kavuza induru ntiwumve!
3. Niba koko abasoda b'uBurundi bajyanwa kurwana muri Kongo mu buryo bwemewe n'amategeko nk'uko Jenerali NEVA abirimanganyamo, kuki ababuza kugenda bambaye impuzankano(uniform)izwi y'igisirikari cy'u Burundi, nk'abantu batewe ishema no gutabara umuturanyi, ahubwo bakambikwa uniform y'igisirikari cya Kongo? Ibyo si ukuyobya uburari kuko NEVA azi neza ko nta mpamvu yumvikana yagatumye abasirikari b'uBurundi bajya gupfira mu mashyamba ya kongo?Uku kuvanga igisirikari cy'uBurundi n'imitwe y'abicanyi nka FDLR y'abajenosoderi, bitinde bitebuke amateka azabiryoza Jenerali NEVA n'abambari be.
4. Iyo Jenerali NEVA atinyuka gushishikariza abaturage kujyana abatinganyi kuri stade bakabicisha amabuye, ibyo si ugutiza umurindi ubugizi bwa nabi. Ko abaturage bakunze kumvira amabwiriza y'ubutegetsi, by'umwihariko ay'Umukuru w'Igihugu, ejo Abarundi nibatangira kwicana, uwo bashaka kwikiza bakamwicisha amabuye bamwita umutinganyi, harya uwo Jenerali NEVA azabigarurira ate? Ubwo nabyo azavuga ko ari uRwanda rubiri inyuma.
Ibibazo Nyiricyubahiro Jenerali NEVA akwiye kwibaza mbere yo kuvugira mu ruhame ni byinshi, kandi byamufasha kwirinda gucishwamo ijosho, no kugaragara nk'umuntu wagwiririwe n'ubutegetsi nk'uko hari benshi babihamya.
Ni uburenganzira bwa Jenerali NEVA bwo kwishimira ubushakashatsi bwe, bwamugaragarije ko ubworozi bw'isazi buzateza imbere igihugu cye. Guhanga udushya ntako bisa, yewe ni n'ubushishozi kubyaza umusariro umwanda wo muri Bujumbura, Gitega( ahari ingoro ye) n'ahandi hose mu Burundi.
Ariko rwose birazwi Abarundi bariyubashye, barakerebutse kurusha uko Jenerali NEVA ubafata, amaherezo bazakwereka ko bakwiye ibyiza birenze ibyo.
The post Ngire ibyo nibariza Perezida Evariste Ndayishimiye, ukinga Abarundi ibikarito mu maso appeared first on RUSHYASHYA.