Ngoma : Uregwa kwica umugore we yaburanishirijwe mu ruhame avuga ko ari agakoni yamukubise #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rubanza rwabereye mu ruhame ahabere iki cyaha kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Mutarama 2024 mu Kagari ka Cyerwa mu Murenge wa Gashanda.

Uyu mugabo witwa Uwizeye Amuri akurikiranyweho icyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake cyakozwe mu ijoro ryo ku ya 16 Ukuboza 2023 nk'uko byatangajwe n'Ubushinjacyaha ubwo yaburanaga mu nteko y'abaturage yo kuri uyu wa Kabiri aho icyaha cyabereye.

Ubushinjacyaha burega uyu mugabo bwavuze ko muri rya joro, Uwizeye yakubise umubiri wose w'umugore we witwa Mukamugema Annociata, akoresheje inkoni ndetse ngo arangije aramuniga kugeza amwishe.

Bwavuze ko ngo yabitewe no kumufuhira cyane ndetse n'ubusinzi bikaba ari ibikorwa bigize icyaha cyo kwica umuntu ku bushake, biteganywa kandi bigahanishwa ingingo ya 107 y'itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso bushingiraho burega uyu mugabo kwica umugore we birimo kuba akimara gukora icyaha yarahunze(yarabuze) ahungira mu rufunzo ruri mu murenge wa Sake hanyuma inzara imwishe avamo abaturage baramufata ashyikirizwa Ubugenzacyaha n'ibindi.

Bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu naramuka ahamwe n'icyaha ndetse n'impozamarira ku muryango w'umugore we yishe, Mukamugema Annociata.

Uwizeye Amuri yahawe umwanya wo kwiregura, yemera ko yishe umugore we bivuye ngo ku nkoni ashobora kuba yaramukubise bikaba intandaro y'urupfu.

Perezidante w'Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma yahaye umwanya Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo arimo ashaka kuvuga ko inkoni yakubise umugore we apfa mu rwego rwo kujijisha no gushaka guhindura inyito y'icyaha kikaba gukubita no gukomeretsa byavuriyemo umuntu gupfa. Bwavuze ko yamwishe abishaka.
Isomwa ry'urubanza riteganyijwe ku wa 16 Mutarama 2024 saa munani zuzuye z'amanywa.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Ngoma-Uregwa-kwica-umugore-we-yaburanishirijwe-mu-ruhame-avuga-ko-ari-agakoni-yamukubise

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)