Nyabihu: Abaturage bakomeje kwinubira umuhand... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaturage bo muri Nyabihu barasaba kubakirwa uyu muhanda kubera ko uwo bafite utajyanye n'igihe by'umwihariko abatwara ibinyabiziga bahangayikishijwe n'uyu muhanda cyane kurusha abandi bose kubera ko ibinyabiziga byabo byangirikira muri uyu muhanda ku rwego rwo hejuru. 

Baragaragaza ingaruka nyinshi ziterwa no kuba uyu muhanda utarimo kaburimbo harimo: kwangirika kw'ibinyabiziga bigasaza imburagihe, impanuka no gukoresha igihe kinini uva Musanze ujya Vunga kubera ububi bw'umuhanda. 

Aba baturage barasaba ubuyobozi kubafasha uyu muhanda ukubakwa bidatinze naho ngo nibidakorwa vuba igihombo cyo kiraza gukura benshi mu muhanda.

Si ibyo gusa abaturage bakomeje bavuga ko basaba kubakirwa uyu muhanda mu rwego rwo koroshya ingendo ku bagana ibikorwaremezo biherereye muri iyi mirenge harimo ibitaro bya Shyira, umudugudu w'ikitegererezo, amasoko ndetse n'amashuri.

Uretse ibi binyabiziga byangirikira muri uyu muhanda, mu busanzwe ni umuhanda nyabagendwa akaba ariyo mpamvu abaturage bawukoresha bavuga ko ugomba kubakwa bijyanye n'igihe bityo iterambere ryabo rikarushaho kwiyongera.

Ni umuhanda kandi uhuza uturere dutandukanye aritwo Ngororero, Nyabihu, ndetse n'utwo mu ntara y'Amajyaruguru harimo Musanze na Gakenke.

Iragena Kudhura ni umwe mu batuye mu murenge wa Shyira, Akarere ka Nyabihu aragira ati: "Turifuza ko leta yadufasha ikadushyirira kaburimbo mu muhanda kuko urebye mu turere twose tugize intara y'iburengerazuba, umurenge wa Shyira niwo udafite kaburimbo. 

Ibi nabyo bikaba biri mu bitera kudindira mu iterambere ku batuye muri aka Karere kubera ko hari abaturage bagerageza guhinga bakiteza imbere ariko kugemura ibyo bejeje bikaba ingorabahizi.

Yakomeje avuga ko babivuze kenshi abayobozi bakishyirira agati mu ryinyo bagaterera iyo. Ati "Rwose bayobozi mudufashije mukaduha kaburimbo mwaba mugize neza kuko byadufasha kwiteza imbere kuburyo bworoshye".

Hirwa Jean Pierre aragira ati "Rwose umuhanda wacu ntukoze kuko kugira ngo uve i Musanze ugere muri Vunga, bisaba igihe kinini kubera umuhanda warangiritse mbese urimo ibikuku byinshi bituma imodoka nyinshi zititabira kuza mu isantere ya Vunga cyangwa se mu isoko rya Vunga kubera ko umuhanda utameze neza.

Icyo nasaba Leta ni ukugira ngo idutekerezeho kuko uyu muhanda wacu wa Musanze-Vunga ni umuhanda nyabagendwa ariko iyo urebye ubona iterambere ryaho rigenda gake. Icyo twifuza kuri Leta ni uko badufashije bakadukorera umuhanda byarushaho gutuma imigenderanire cyangwa se imihahiranire yoroha ku baturage.

Kuko urabona nk'ubu ngubu umuturage yiteza imbere wenda agahinga ariko kugira ngo azabone umukiriya wo kuba yagura nk'ibyo yahinze biragorana kuko gutegera umusaruro we birahenda cyane kuko umuhanda udakoze.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinnette, aragira ati "Ikibazo cy'umuhanda wa Nyakinama-Vunga ubundi uriya ni umuhanda uteganyijwe kuzubakwa ndetse akaba ari n'umuhanda Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage.

Nk'uko rero twese tubizi ntabwo ahantu aha amasezerano ari aha iwacu gusa ahubwo ni hirya no hino mu gihugu, icyo gihe rero iyo bigenze gutyo tubiganira n'abayobozi tukareba ahihutirwa".

Arongera ati "Umuhanda uzakorwa uba waranakozwe ariko impamvu nyamukuru yabiteye ni icyorezo cya Covid 19 icyo gihe ni bwo wakabaye waratangiye gukorwa kuko byari biri muri gahunda. Aho icyorezo kirangiriye, Akarere kacu kibasiwe n'ibiza bitwara amafaranga menshi kugira ngo ubuzima bw'abantu bwongere busubirane.

Ibyo byose byatumye ikorwa ry'uyu muhanda ridindira. Ariko ikiriho cyo ni uko uyu mwaka dutangiye nko mu kwa karindwi no mu kwa munani dushobora gutangira gukora uyu muhanda kuko urazwi kandi byose biterwa n'amikoro y'igihugu kuko uyu muhanda uzakorwa ku rwego rw'igihugu".

Kugeza ubu abakoresha uyu muhanda, bakomeje gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo biteze imbere kandi rwose barashimira ubuyobozi bubafasha buri munsi.


Iragena Kudhura ni umwe mu batewe impungenge n'umuhanda wo muri Nyabihu


Hirwa Jean Pierre ni umwe mu bavuga ko umuhanda wa Musanze Vunga ukwiriye gukorwa bijyanye n'igihe


Uyu muhanda warangiritse cyane, ukaba uteza igihombo abaturage batari bacye


Umwanditsi: Pauline IKUNDABAYO



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138365/nyabihu-abaturage-bakomeje-kwinubira-umuhanda-utajyanye-nigihe-138365.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)