Nyanza : Bakubise uwo bakeka ko ari umujura kugeza ashizemo umwuka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mutarama 2024, ubwo uyu nyakwigendera we na bagenzi be bazinduka mu cya kare bakajya kwiba ihene mu rugo rw'umuturage.

Nyiri urwo rugo wumvise abo bajura bari gucukura inzu, yahise akoma akaruru, abaturage na bo barahurura, bahageze bashaka gusagarirwa n'umwe muri abo bakekwaho ubujura, ashaka kubatema.

Muri ako kanya, abo baturage na bo bahise bamufata mu mashingu, baramukubita karahava, kugeza ashizemo umwuka.

Uyu mujinywa wagaragajwe n'aba baturage, ngo si uw'ubusa kuko abajura babajujubije muri aka gace, ndetse ko uwo bari bagiye kwiba ihene, n'ubundi baherutse kuyimwiba mu Ugushyingo 2023.

Aba baturage bavuga kandi ko ubujura bw'amatungo muri aka gace buvuza ubuhuha, ndetse ko ari yo mpamvu bamwe bahitamo kuyaraza mu nzu nyamara Leta yarabibabujije.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Nyanza-Bakubise-uwo-bakeka-ko-ari-umujura-kugeza-ashizemo-umwuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)