Ossama Masut Khalid ubusanzwe niyo mazina ye ariko yamamaye nka Okkama mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Toto' 'Lotto' yakoranye na Kenny Sol, 'Puculi' 'Iyallah' "Tsaper ' n'izindi kugeza kuri 'Wallah' aherutse gushyira hanze.
Uyu musore urugendo rwe rwa muzika mu buryo bweruye rwatangiye mu 2020 ubwo yashyiraga hanze indirimbo "Loto" acyiga ku ishuri ryugisha umuziki rya Nyundo, inzuzi ze ntizatinze kwera kuko yamenyekanye akiri ku ntebe y'ishuri.
Uyu muhanzi yahishuye aho yamenyaniye n'umugore we wamubyariye imfura.
Mu kiganiro Meet me tonight cya Gen Z Comedy Show, yabajijwe icyiza cyo kuba uwamubyariye atazwi, avuga ko ari byiza kuko bituma umuryango utinjirirwa cyane.
Mu mwaka ushize wa 2023 nibwo Okkama yibarutse imfura y'umukobwa, kuri ubu yahishuye ko mama w'umwana we bahuriye kuri murandasiÂ
Okkama yashimishije abitabiriye Gen Z Comedy ShowÂ
Umwana wa Okkama afite amezi arindwi y'amavukoÂ
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139047/okkama-yahishuye-aho-yahuriye-numugore-we-bwa-mbere-139047.html