Perezida Akufo-Addo yahaye ikaze ibitaramo by... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, mu kiganiro cyabereye i Davos muri Switzerland yahuriyemo na Perezida Kagame n'abandi bayobozi mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro gahunda z'umushinga wa Global Citizen mu Mujyi wa Accra muri Ghana.

Perezida Akufo yavuze ko aya ari amahirwe adasanzwe kuri Ghana kuba igiye kongera kwakira ibi bitaramo, kuko mu 2022 byahabereye biherekejwe n'iserukiramuco.

Avuga ko banejejwe no kuba ibi bitaramo bigiye kubera muri Ghana nyuma y'uko bibereye mu Rwanda mu Ukuboza 2022.

Akomeza ati 'Tunejejwe no kwifatanya n'u Rwanda mu guhindura ahazaza h'umuturage w'Isi imyaka myinshi, amasoko menshi, kuzenguruka Afurika kandi utegereza ingaruka zizakomeza mu myaka iri imbere. Uyu munsi, twishimiye iyi ntambwe ikomeye kuri Ghana.'

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko ibitaramo bya Move Afrika mu Ukuboza 2023 byasize urwibutso rudasaza, bishimangirwa n'igitaramo umuraperi ukomeye ku Isi, Kendrick Lamar yakoreye i Kigali mu Rwanda ku bufatanye na Global Citizen.

Umukuru w'Igihugu, yavuze ko Kendrick Lamar yisunze ubuhanga bwe n'umuziki yasigiye abanya-Kigali n'abandi ibyishimo by'urwibutso.

Yanashimye Kendrick Lamar ku bwo kwifatanya n'abahanzi barimo Zuchu, Bruce Melodie, DJ TOXXYK, Sherrie Silver, Ariel Wayz, Kivumbi King ndetse na Bruce The 1st

Akomeza ati 'Twishimiye ko yafashe umwanya wo kwifatanya n'abahanzi baho. Afurika ifite impano. Kenshi na kenshi, icyo babuze ni inama hamwe n'inkunga.' Â Ã‚ 

Mu 2022, Global Citizen yakoreye ibitaramo bikomeye muri Ghana binyuze mu iserukiramuco 'Global Citizen Festival: Accra'. Guverinoma ya Ghana yatangaje ko ririya serukiramuco ryinjiye arenga Miliyoni 150 z'amadorali, binyuze muri za Hoteli zakiriye abantu, ibikorwa by'ubwikorezi, kwamamaza, umutekano n'ibindi.

Imibare igaragaza abantu barenga 5000 binjiye muri Ghana bitabiriye iri serukiramuco, abarenga 1000 bahabwa akazi, kandi abakenera Hoteli biyongereye ku kigero cya 75%.

Ikigo pgLang kizategura imikorere y'umushinga wa Move Afrika mu myaka itanu iri mbere, kuva mu 2023 kugeza mu 2028.

Umushinga ugizwe n'ubukangurambaga buyobowe n'abaturage bugamije gukangurira abayobozi gufata ingamba ku bibazo bikomeye bikigaragara ku Mugabane wa Afurika. Bimwe mu bibazo by'ingenzi birimo:

Kongera inkunga mu kigega cyita ku buzima, hibandwa cyane cyane ku bagore n'abakobwa; gukemura ikibazo cyo kwangiza ibidukikije n'ingaruka zabyo ku kwihaza mu biribwa; gukemura ikibazo cyo kutabona amahirwe y'ubukungu ku bisekuruza bizaza no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.

Move Africa yubakiye ku bukangurambaga n'ibikorwa bya Global Citizen byayibanjirije ku Mugabane wa Afurika birimo: Global Citizen: Mandela 100, yazanye Beyoncé, Jay-Z, Ed Sheeran, Usher, Eddie Vedder na Chris Martin wo muri Coldplay i Johannesburg, South Africa mu 2018; Global Citizen Live: Lagos yagaragayemo Davido, Femi Kuti, na Tiwa Savage muri Fela Kuti's New Africa Shrine mu 2021 n'Iserukiramuco Global Citizen Festival: Accra, ryazanye Usher, SZA, Stormzy, na TEMS muri Black Star Square mu 2022.

Buri mwaka, ibindi bihugu bizajya byiyongera ku ngengabihe y'aho Move Afrika izajya ibera, hagamijwe kwagura ibikorwa bikagera mu bihugu bitanu bitarenze umwaka wa 2025.

Mu kugeza ubunararibonye budasanzwe ku bafana n'abahanzi, Move Afrika izashyiraho ibikorwa bishya by'imyidagaduro bigera ahantu hatandukanye, yongere abahanzi mpuzamahanga n'abo mu karere bashaka kuzenguruka mu bihugu bitandukanye byo mu karere, kandi hubakwe ubushobozi mu mijyi itandukanye yo ku Mugabane wa Afurika aho ibi bitaramo bizajya bibera.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138709/perezida-akufo-addo-yahaye-ikaze-ibitaramo-bya-move-afrika-muri-ghana-nyuma-yo-kubera-i-ki-138709.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)