Mu minsi ishize ubwo Perezida Felix Tshisekedi yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora Igihugu cye cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kuvuga ashize amanga ko yifuza gutera u Rwanda.
Mu magambo ye arimo n'ayo yavuze yibasira umukuru w'u Rwanda Paul Kagame, Tshisekedi, yavuze ko ashobora kurasa i Kigali yibereye mu Gihugu cye.
Perezida Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ibirori byo gusoza umwaka byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza, yagarutse kuri ibi bimaze iminsi bivugwa na Tshisekedi, avuga ko we atabifata nk'imikino nk'uko hari abavuga ko yabiterwaga no kumvisha abanyekongo ko ashoboye ngo bongere bamutore.
Yagize ati 'Ntushobora no kuza kunyigisha ngo uriya wavugaga biriya ngo ntabwo ari byo yavugaga. Njye ngomba kwitegura kugeza igihe nzabonera ibimenyetso ko atari byo yavugaga.'
Umukuru w'u Rwanda avuga ko nta habi harenze aho u Rwanda rwigeze kugera rukaba rwarahikuye, ku buryo hari uwashaka kongera kurugirira nabi ngo arugeze ahandi habi.
Ati 'Kuvuga ngo umuntu arategura imigambi ye yo guhungabanya umutekano w'u Rwanda, gutera u Rwanda akarushwanyaguza, icyo tutazi ni iki se ? Aho ho gushwanyagurika twarahageze turahazi ahubwo bizaba ku batekereza kugira gutyo.'
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rudashobora kwifuriza inabi ikindi Gihugu, ariko ko abayirwifuriza bo, batakwirengagizwa kuko batuma rurushaho kwitegura kugira ngo ruzaburizemo iyi migambi mibisha birufiteho.
UKWEZI.RW