Perezida Kagame yakiriye General ukuriye umutwe urwanya ubutegetsi muri Sudani #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yakiriye uyu Mujenerali kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mutarama 2024 nk'uko byatangajwe n'uyu mujenerali mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

General Mohamed Hamdan Daglo yavuze ko uku guhura na Perezida Kagame biri mu nzira uyu mutwe wa RSF wiyemeje mu guhura n'abakuru b'Ibihugu bisanzwe ari ibivandimwe bya Sudani.

Ni nyuma y'amezi arindwi muri Sudani hadutse intambara ihanganishije uyu mutwe wa RSF ndetse n'ingabo z'ubutegetsi bw'inzibacyuho muri Sudani.

Mu butumwa bwa General Mohamed Hamdan Daglo, yavuze ko mu byo yaganiriye na Perezida Kagame, yamugaragarije ishusho y'intandaro y'iyi ntambara.

Yagize ati 'Nahaye ibisobanuro nyakubahwa ku ntambara yatangiye tariki 15 Mata, yatangijwe n'abayobozi bahoze ku butegetsi bafasha ababashyigikiye mu mitwe ya gisirikare, bafite intego yo gufata ubutegetsi kandi bakaburizamo inzira ya Demokarasi yemejewe n'Abanya-Sudani.'

Uyu Mujenerali kandi yavuze ko Umukuru w'u Rwanda yumvise icyerekezo cy'uyu mutwe wa RSF wifuza guhagarika intambara kandi ukazahura demokarasi muri Sudani.

Ikindi kandi yavuze ko u Rwanda ari igihugu gitanga urugero ku buryo abantu bari mu bibazo bashobora kubyigobotora, bityo ko n'Abanya-Sudani bazakomeza kurwigiraho no kurebera ku buyobozo bwarwo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Perezida-Kagame-yakiriye-General-ukuriye-umutwe-urwanya-ubutegetsi-muri-Sudani

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)