Yabitangaje mu ijambo ryo kwifuriza Abanyarwanda umwaka mwiza wa 2024 bamaze kwinjiramo, ryatambutse kuri uyu wa 31 Ukuboza 2023.
Umukuru w'u Rwanda yatangiye agira ati 'Njye n'umuryango wanjye twifurije Abanyarwanda bose n'inshuti z'u Rwanda umwaka mushya muhire. Umwaka w'ibyishimo n'uburumbuke.'
Yagarutse ku iterambere ryagezweho n'Abanyarwanda muri uyu mwaka basoje, byagize uruhare mu iterambere ry'Igihugu birimo ibikorwa by'imyidagaduro ndetse n'ibya siporo.
By'umwihariko yavuze ku nama ya Women Delivery, iserukiramuco cya Giants of Africa, irushanwa rya Basketball rya BAL ndetse n'ibitaramo bya Global Citizen.
Yagize ati 'Kwakira ibi birori, bitanga amafaranga n'akazi mu Banyarwanda, bigateza Igihugu imbere.'
Muri uyu mwa kandi, u Rwanda rwafunguye ibikorwa bizarufasha mu iterambere, nk'ikigo cy'ubushakashatsi cya IRCAD, ndetse n'uruganda rwa BioNTech.
Ati 'U Rwanda rukomeje kugaragara nk'ahantu heza ho guhanga ibishya mu buvuzi n'ubuzima kandi tuzakomeza kubyubakiraho. Icy'ibanze muri ubu bufatanye ni icyizere.'
Yagarutse ku bibazo by'umutekano biri mu karere, byakunze kugaragara nk'ibishaka kototera umutekano w'u Rwanda, by'umwihariko ibyo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byatumye iki Gihugu cyibasira u Rwanda ndetse abategetsi bacyo bakarutuka, ndetse bakavuga kenshi ko bifuza kurutera.
Perezida Kagame yaboneyeho guhumuriza Abanyarwanda, ati 'Ndagira ngo mbabwire ko dushobora kwihanganira kunengwa no kuvugwa nabi uko byaba bingana kose nubwo akenshi biba bidafite ishingiro. Twe tuzakomeza gukora ibikenewe kugira ngo Abanyarwanda bahore batekanye uko byagenda kose.'
UKWEZI.RW