Perezida Tshisekedi yaciye amarenga ko agihagaze ku nzira y'intambara n'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo Tshisekedi yiyamamariza indi manda aherutse gutsindira, ndetse akaba yaramaze kurahira, yavuze kenshi ko yifuza gutera u Rwanda, ndetse avuga ko igihe azaba yaratowe azasaba Inteko Ishinga Amategeko uburenganzira bwo gutera u Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama, ubwo yaganiraga n'abahagarariye Ibihugu byabo n'Imiryango Mpuzamahanga muri Congo, Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Yavuze ko yiteguye guhangana n'aba banzi b'Igihugu bafite ibice bagenzura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikindi kandi ngo mu gihe cyose uyu mutwe wa M23 ukigenzura ibyo bice, ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntiteze kugirana ibiganiro n'u Rwanda.

Yagize ati 'Ibiganiro ntibishoboka hagati yacu n'u Rwanda igihe cyose rugenzura igice cy'ubutaka bwacu. Ntabwo tuzemera inzira z'ibiganiro izo ari zo zose.

Tshisekedi kandi yaboneye kongeye gusaba Umuryango w'Abibumbye, ndetse n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n'indi miryango mpuzamahanga, gufatira u Rwanda ibihano.

Ni mu gihe Guverinoma y'u Rwanda itahwemye guhakana ibi birego rushinjwa, aho yavuze ko ibibazo by'umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishingiye ku burenganzira bw'igice kimwe cy'Abanyekongo bakomeje kurenganywa n'umutwe wa FDLR ishyigikiwe n'ubutegetsi bwa kiriya Gihugu.

Perezida Paul Kagame ubwo yatangizaga Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yabaye mu cyumweru gishize, yongeye gushimangira ko nta na rimwe u Rwanda rwigeze ruba intandaro y'ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo.

Icyo gihe yagize ati 'Muzagende mukore ubushakashatsi, mukore iperereza […] njye ndabaha ibimenyetso, muzagende mukore iperereza muze mumbeshyuze, u Rwanda ntirwigeze rugira uruhare mu gutangiza imirwano iri kubera mu burasirazuba bwa Congo.'

Perezida Kagame yabonyeho kongera kuvuga ko gusenya umutwe wa M23 atari wo muti ukwiye, ahubwo ko hakwiye kurandurwa icyatumye uvuka.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Perezida-Tshisekedi-yaciye-amarenga-ko-agihagaze-ku-nzira-y-intambara-n-u-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)