Polisi y'u Rwanda na LONI batangiye guhugura Abapolisikazi 109 bagiye kujya mu butumwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amahugurwa yatangiye kuri uyu Mbere tariki ya 8 Mutarama 2024 mu Ishuri ry'amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Atangizwa aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi w'iri shuri, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti mu izina ry'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, Umuyobozi w'iri shuri, CP Niyonshuti yibukije abapolisi batoranyirijwe kuyitabira umusaruro bitezweho.

Yagize ati : 'Mbere yo koherezwa mu butumwa bw'amahoro, ni ngombwa ko abapolisi baba bujuje ibisabwa bijyanye n'akazi bagiyemo, birimo ubumenyi bujyanye n'imikorere ya kinyamwuga, ubumenyi mu ndimi, kumasha, imirongo migari ku mikorere ya Polisi mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye n'ibindi.

Kugira ngo bigerweho, hateguwe aya mahugurwa mu rwego rwo kongerera ubumenyi n'ubushobozi abapolisikazi bizabafasha gukora akazi kabo neza igihe bazaba boherejwe mu butumwa bw'amahoro harimo no gukuraho imbogamizi zikigaragara mu bijyanye n'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye.'

Yagaragaje ko uruhare rw'abagore mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ari ingenzi mu kurushaho gushyikira ibyemezo bifatwa mu guharanira amahoro n'umutekano mu bihugu nyuma y'amakimbirane.

Ati : 'Amakimbirane agira ingaruka mbi ku buzima no ku burenganzira bw'abagore n'abakobwa mu bijyanye n'uburezi kimwe n'imibereho y'umuryango muri rusange.

Ihohoterwa rikorerwa abagore ririyongera mu gihe cy'amakimbirane, aho gufata ku ngufu abagore n'abakobwa byakunze gukoreshwa nk'intwaro y'intambara mu guhungabanya imibanire y'abantu n'imiryango, ari nayo mpamvu hakenewe uruhare rw'abagore mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu guhangana n'iki kibazo.'

Yashimiye abarimu bazatanga aya mahugurwa, asaba abayitabiriye kuzayakurikira neza barangwa na disipulini, ashimira n'ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda budahwema gutera inkunga ishuri irifasha mu gutegura neza amahugurwa atandukanye aritangirwamo.

U Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu kohereza umubare munini w'abapolisi batanga umusanzu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, haba mu bagabo no mu bagore, aho kuri ubu rufite abagera ku 1,138 barimo abapolisikazi basaga 290.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Polisi-y-u-Rwanda-na-LONI-batangiye-guhugura-Abapolisikazi-109-bagiye-kujya-mu-butumwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)