Polisi y'u Rwanda yungutse abapolisi 22 bazobereye gukoresha imbwa zicunga umutekano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mutarama, ku cyicaro cy'Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe gukoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano (Canine Brigade) giherereye mu Karere ka Gasabo.

Ni amahugurwa y'ibyumweru bibiri yitabiriwe n'abapolisi 22, bahabwaga imyitozo yo kumenyereza imbwa no kuzifashisha mu bikorwa bitandukanye byo gutahura ibihungabanya umutekano (Bonding and Familiarisation).

Bahawe amasomo atandukanye arimo gusaka imodoka, gusaka imizigo, gusaka mu nyubako no gusaka ahantu harambuye.

Ubwo yasozaga ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuyobozi w'Ishami rya Polisi rishinzwe amahugurwa, Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga, yavuze ko Polisi y'u Rwanda yahisemo gushyira mu by'ibanze kubaka ubushobozi nk'urufunguzo rufasha mu guhangana n'ibyaha.

Yagize ati : 'Inshingano y'ibanze ya Polisi y'u Rwanda n'izindi nzego z'umutekano, ni uko abanyarwanda babaho mu mutekano n'amahoro ari nabyo soko y'iterambere rirambye.

Uko Isi irushaho gutera imbere mu ikoranabuhanga ni nako ibyaha byiyongera, abanyabyaha bagashaka gukoresha amayeri menshi, niyo mpamvu hashyirwa imbere kubaka ubushobozi kugira ngo bidufashe guhora mu ntera ndende kure y'abanyabyaha.'

Yongeyeho ati : 'Aya mahugurwa ni amwe mu bisubizo biganisha mu nzira nziza yo guhangana n'abakora ibyaha kuko ari amahirwe akomeye azamurira ubumenyi n'ubushobozi abapolisi bakoresha imbwa zisaka abanyabyaha bagatahurwa mu buryo bwihuse.'

ACP Rugwizangoga yashimiye abagize uruhare mu gutanga amahugurwa, avuga ko ashingiye ku myitozo abitabiriye amahugurwa berekanye, bigaragaza ko intego zayo zagezweho, abasaba kuzakoresha neza ubumenyi bungutse mu kazi kabo ka buri munsi.

Jonathan Hernandez, umwe mu barimu batangaga amahugurwa ukomoka mu gihugu cy'u Buholandi, mu ijambo rye, yavuze ko imbwa zifashishwa mu gusaka zitanga umusanzu ukomeye mu bikorwa by'umutekano ariko ko kuzikoresha bisaba kuba ufite umwete n'imyitwarire myiza kugira ngo ubashe kwitondera na buri myitwarire yazo n'ubusobanuro zitanga kugira ngo ubashe gukora akazi neza.

Ishami rya Polisi rikoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano ryatangiye gukora mu mwaka wa 2000, kuri ubu rikaba rifite imbwa zirenga 130 zifashishwa mu bikorwa byo gusaka ahari ibitemewe n'ibishobora guhungabanya umutekano nk'ibiturika (ibisasu) ndetse n'ibiyobyabwenge zikagaragaza byihuse umuntu ufite cyangwa ahantu hari kimwe muri byo.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Polisi-y-u-Rwanda-yungutse-abapolisi-22-bazobereye-gukoresha-imbwa-zicunga-umutekano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)