Premier League: Liverpool yatanze Ubunani, is... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umukino wabaye kuri uyu wa mbere saa yine z'ijoro ubera ku kibuga cya Liverpool, Anfield.

Ikipe ya Liverpool yatangiye umukino iri hejuru cyane ndetse yamaze iminota 3 ya mbere yaciriye umurongo ntarengwa Newcastle United ari nako abakinnyi nka Trent Alexander Arnold bagerageza uburyo imbere y'izamu barekura amashoti.

Ku munota wa 11 Liverpool yarase igitego cyabazwe aho Mohammed Salah yahaye umupira Darwin Nunez arekura ishoti maze umunyezamu arikuramo umupira usanga Curtis Jones nawe arongera arashota ariko myugariro wa Newcastle United aritambika arikuramo.

Kuwa 20 Liverpool yabonye penariti ku ikosa Luis Díaz yakoreweho mu rubuga rw'amahina, iterwa na Mohammed Salah ariko Dubravaka ayikuramo.

Newcastle United yaje kubona uburyo bwa mbere imbere y'izamu aho Joelinton yazamukanye umupira yiruka ahereza Alexander Isak ariko agiye gushyira kwa Gordon myugariro wa Liverpool Joe Gomez aratabara.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 50 Liverpool yaje ifungura amazamu ku gitego cya Mohammed Salah ahawe umupira na Darwin Nunez ariko ntabwo ibyishimo byatinze kubera ko nyuma y'iminota 5 gusa Newcastle United yahise ibishyura ku gitego cya Alexander Isak.

Liverpool yakomeje kwiharira umupira ishaka igitego cya 2 gusa bigakomeza kuyigora. Yakibonye ku munota wa 74 gitsinzwe na Curtis Jones ahawe umupira na Diogo Jota.

Kuwa 78 Cody Gakpo wari winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze igitego cya 3 ahawe umupira na Mohammed Salah ariko bidatinze Newcastle United nayo ihita itsinda icya 2 gitsinzwe na Sven Botman kuri koroneri yatewe na Sean Longstaff.

Kuwa 86 Mohammed Salah yatsinze igitego cya 4 kuri penariti yakorewe Diogo Jota umunyezamu wa Newcastle United amutegera mu rubuga rw'amahina.

Umukino warangiye Liverpool ihaye ubunani abafana bayo itsinda ibitego 4-2 iguma ku mwanya wa mbere n'amanota 45 naho Newcastle United ijya ku mwanya wa 9 n'amanota 29.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138172/premier-league-liverpool-yatanze-ubunani-ishimangira-umwanya-wa-mbere-138172.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)