Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama, nibwo ikipe ya Rayon Sports yari yakiriwe na Interforce FC mu mukino ubanza w'igikombe cy'Amahoro. Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa 18:00, Rayon Sports yatsindiwe na Youssef, Luvumbu Nzinga, na Mvuyekure Emmanuel watsinze ibitego 2.
Uyu mukino, Rayon Sports yagiye kuwukina nta mutoza mu bakuru ifite, kuko yaba umutoza mukuru ndetse n'umwungiriza batari bahari.Ibi byaje nyuma yaho umutoza Zelfani wari umutoza mukuru yirukaniwe mu mwaka ushize, umutoza Mohamed Wade wari watangiye shampiyona ari umutoza wungirije gusa nyuma aza guhabwa ikipe, ariko nawe mu ntangiriro z'iki cyumweru akaba yarahagaritswe.
Ibi byatumye kuri gahunda Rayon Sports yahaye abasifuzi, nta mutoza mukuru wari uhari, ndetse n'umutoza wungirije. Iyo urebye ku rupapuro usanga imyanya ibiri ya mbere bayisimbutse, hajyaho Nzeyimana Ramadhan umutoza w'abanyezamu ariko na we w'agateganyo, Ayabonga Lebitsa ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, Mujyenama Charles umuganga, Nshimiyimana Jean Claude umu "Physiotherapist" na Mujyana Fidele umuyobozi w'ikipe. "Team Manager "
Ni uku gahunda y'abagize umukino ku ruhande rwa Rayon Sports yari itondetseÂ
Gusa ubwo ikipe yari itangiye gukina Mujyanama Fidele yagaragaye cyane nk'ufite inshingano z'umutoza mukuru, bigendanye n'uburyo yahagurukagamo atanga amabwiriza, ndetse n'aho yari yicaye, Ayabonga nawe yanyuzagamo agahaguruka agatanga amabwiriza nubwo hari aho bisangaga bose bahagurutse.
Mu gice cya kabiri, Hategekimana Bonheur nawe ntabwo yacikanwe kuko hari aho yatoje ndetse mu buryo bw'imbaraga nyinshi.
Ayabonga yatangiye yikorera akazi ke bisanzwe ko kongerera abakinnyi imbaraga no kubinjiza mu mukino
Ni uku ku ntebe y'abasimbura byatangiye bimezeÂ
Team Manager Mujyanama Fidele arimo yereka abakinnyi uburyo bagomba gukina bananiza Interforce FCÂ
Munyanama Fidele arimo ashaka umukinnyi ugomba kujya kwishyushyaÂ
Uwa mbere yahise amwohereza nta kuzuyazaÂ
Mujyanama niwe wafataga umwanzuro w'abajya mu kibuga n'abasohokaÂ
Ayabonga nawe yageze aho ashyiraho akeÂ
Umukino wagiye kurangira Umunyezamu Hategekimana ariwe uri gutozaÂ
Umusifuzi ati" Hategekimana ihangane ube ugiye ku ruhandeÂ
Gusa ibi byose byatumye umufana wa Rayon Sports ataha yishimye
Mvuyekure Emmanuel yatsinze ibitego 2 muri uyu mukinoÂ
Umufana uheruka kuririra kuri sitade, ku mugoroba yatashye yishimyeÂ
Ndimbati yari yaje kwirebera ikipe yeÂ
Uwayezu Jean Fidele arimo yitegereza uburyo ikipe ya Rayon Sports abereye umuyobozi ikinamoÂ
AMAFOTO: Ngabo Serge