Ruhango : RIB imukurikiranyeho gukoresha imibonano mpuzabitsina kugahato umugabo mugenzi we. - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana, Akagari ka Murama mu Mudugudu wa Karambo haravungwa umuyobozi w'ikigo cy'amashuri ukurikiranweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina kugahato umugabo mugenzi we.

nkuko ikinyamakuru IGIHE kibitangaza cyivuga ko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze Umuyobozi w'Ikigo cy'Amashuri Abanza giherereye mu Karere ka Ruhango acyekwaho icyaha cyo gukoresha umwarimu imibonano mpuzabitsina ku gahato.

RIB yatangaje ko yamutaye muri yombi ku wa 9 Mutarama 2024, akurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugabo mugenzi we.

Uwafashwe afungiwe muri Sitasiyo ya RIB ya Kabagali mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n'itegeko.



Source : https://yegob.rw/ruhango-rib-imukurikiranyeho-gukoresha-imibonano-mpuzabitsina-kugahato-umugabo-mugenzi-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)