Rulindo : Umwana wafatiwe n'uburwayi budasobanutse ku ishuri yitabye Imana bitunguranye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa witwa Niyomufasha Marie, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024 ku isaaha ya saa saba z'amanywa.

Amakuru avuga ko yafashwe akubita umunwa ku ntebe, agahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya kuko yari yaguye muri Coma, ariko agejewe ku Ivuriro ahita yitaba Imana.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanya ku Bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.

Ni amakuru yemejwe n'Umuyobozi wa G.S Binaga, Murebwayire Alphonsine wavuze ko ari inshuro ya mbere bari babonye nyakwigendera afatwa n'ubwo burwayi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Rulindo-Umwana-wafatiwe-n-uburwayi-budasobanutse-ku-ishuri-yitabye-Imana-bitunguranye

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)