Rusizi : Undi wo mu burezi uvugwaho ingeso yanenzwe na benshi yirukanywe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga mu mashusho yahakwirakwijwe, yari asanzwe ashinzwe amasomo mu Rwunge rw'Amashuri rwa Bugumira.

Ibaruwa yanditswe n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi mu mpera z'ukwezi gushize k'Ukuboza 2023, yirukanye uyu mukozi wari usanzwe mu burezi.

Muri iyi baruwa, ubuyobozi bw'Akarere bwavuze ko uyu murezi yagaragaje imyitwarire idakwiye umuntu nka we uri mu mwanya wo kubera urugero abo abereye umurezi.

Iyi baruwa hari aho igira iti 'maze gusuzuma iyi raporo, ngasanga imyitwarire yawe yarakomeje kuba mibi, kuva wakwimurirwa kuri GS BUGUMIRA, aho ugereye muri iki kigo ukaba wararanzwe n'ubusinzi bukabije, gutukana ibishizi by'isoni mu ruhame, ntutinye no kubibwira ababyeyi n'abana ushinzwe kurera, inama wagiriwe n'ubuyobozi bwo kwirinda inzoga igihe uri mu kazi na zo ukaba utarazubahirije, ibi bikaba bikomeje kwangiza isura y'ikigo wigishaho, iy'Akarere ka Rusizi, n'iy'uburezi muri rusange, iyi myitwarire ikaba itakomeza kwihanganirwa.'

Umuyobozi w'Akarere akomeza agira ati 'Nshingiye ku ngingo ya 61 y'Iteka rya Perezida No 064/01 ryo ku wa 16/03/2020 rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu b'amashuri y'incuke, abanza, ayisumbuye n'ay'imyuga n'ubumenyingiro, nkwandikiye nkumenyesha ko uhagaritswe ku mirimo by'agateganyo guhera ku wa 22/12/2023 kubera amakosa akomeye y'akazi ukurikiranyweho.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Rusizi-Undi-wo-mu-burezi-uvugwaho-ingeso-yanenzwe-na-benshi-yirukanywe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)