Mu mpera z'umwaka Perezida w'u Burundi yatangaje amagambo atunguranye ashinja u Rwanda ibinyoma ko arirwo ruri inyuma y'umutwe urwanya igihugu cye wa RED Tabara. Tubibutse ko umutwe wa RED Tabara ubarizwa mu burasirazuba bwa Kongo muri Kivu y'amajyepfo mu misozi ya Minembwe. Ibi Perezida Ndayishimiye yabikoze mu rwego rwo kwikuraho ibibazo bimwugarije cyane cyane iby'ubukungu bishingiye kuri ruswa mu bayobozi bakuru ba CNDD FDD.
Ikibazo nyamukuru iki gihugu gifite, ni ibikomoka kuri Peteroli kuko iryo soko ryafashwe n'umuryango wa Perezida Ndayishimiye aryatse uwari Minisitiri w'intebe Bunyoni uri mu gihome kubera gushinjwa guhungabanya umutekano.
Ni ibibazo bitandukanye byugarije Ndayishimiye dore ko mu Nteko Ishinga amategeko haherutse kuvugwa ruswa yo ku rwego rwo hejuru ishinja uyu muryango kuba inyuma y'amasoko yose y'igihugu.
Ubu biravugwa ko ushinzwe isoko rya Protocole na decoration muri Perezidansi ari umukobwa wa Perezida Ndayishimiye. Muri iyi minsi haravugwa umuhungu wa Ndayishimiye wimuye imiryango 300 muri Commune Bugendana mu ntara ya Gitega aho yashinze Sosiyete KIPROMO (Kijumbu Product and More) ishinzwe gukora ibisuguti mu bijumba abaturage bakaba batarishyuwe. Ikindi ni uko ibyo bisuguti bizakoreshwa mu kugaburira abana mu mashuri nkuko biteganywa ku ngengo y'imari, bivuga ko uyu muhungu wa Ndayishimiye yahawe isoko rya Leta nta piganwa.
Mu bindi bibazo byugarije Perezida Ndayishimiye ni ukwishora mu mirwano ya Kongo aho abasirikari barenga 1000 bari kurwana na M23 bemerewe akayabo ariko amafaranga ntabagereho ndetse bagwa mu mirwano muri Kongo imiryango yabo ntihabwe amakuru arambuye n'amafaranga bakoreye.
Ibibazo byugarije u Burundi ni byinshi ku buryo Ndayishimiye nawe yahisemo gufata inzira y'inshuti ye Tshisekedi yo gushyira ibibazo bananiwe gukemura ku Rwanda.
Mu bibazo U Burundi bufite ni byinshi harimo ikibazo cy'isukari, amakara amazi n'amashanyarazi, ibi bikaba byiyongera ku kibazo gikomeye cy'ibikomoka kuri Peteroli. Nubwo mu Ijambo risoza umwaka Ndayishimiye yavuze ko abanyarwanda batazongera kubona indagara, biravugwa ko n'ubusanzwe zibona umugabo zigasiba undi muri icyo gihugu kuko umusaruro ubonetse uhita woherezwa hanze.
Ndayishimiye nawe nk'umuntu witeguye amatora umwaka utaha ashaka kwegeka ibibazo bye ku Rwanda kuko nawe bigaragara ko yananiwe gukemura ibibazo by'ubukungu, byugarije iki gihugu kuva muri 2005.
The post Ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi ba CNDD FDD, Ndayishimiye nawe yigira inama yo gushinja u Rwanda ngo bucye kabiri appeared first on RUSHYASHYA.