Mu murenge wa mushubati mu karere ka Rutsiro haravungwa abaturage bahoze ari abayoboke bidini ya badivantisite b'umunsi wa karindwi bakaza kubivamo kubera imyemerere yabo bakiyita 'Abarakare' ko bakuye Abana mu ishuru kubera ibiryo bagaburirwaga bavuga ko bikomoka Kwa shitani.
Â
Abaturanyi babo bavuga ko imyemerere yaba bagenzi babo iteye inkenke.
Umwe muri aba biyise abarakare yikingiranye yagize ati 'Abana bacu biga gusoma, biga iby'ubwenge n'iby'umubiri n'iby'umwuka. Kwigana n'abandi byoâ¦, dusoma ngo ishuri rya mbere ni ishuri rya Kirisitu.'
Â
ubuyobozi bwa Karere buvuze ko bugiye gukomeza kubigisha ku buryo basubiza abana mu mashuri.