SKOL na Rayon Sports y'abagore biyemeje guter... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byemerejwe mu masezerano y'ubufatanye SKOL isanzwe itera inkunga Rayon Sports WFC yagiranye n'ikipe ya Orion BBC agamije gutera ibiti mu Rwanda, muri gahunda ya #OneShootOneTree. Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa Gatatu, tariki ya 10 Mutarama 2024. Ni umuhango witabiriwe n'ubuyobozi bwa SKOL Brewery Ltd na Orion Basketball Club ndetse n'ubw'amakipe ya Rayon Sports.

#OneShootOneTree Campaign yatangijwe na Orion BBC, yiyemeza ko buri nota rizajya ritsindwa mu mukino rihwanye n'igiti cyo guterwa kandi yatanze umusaruro kuko binyuze mu bufatanye n'inzego zitandukanye hamaze guterwa ibiti birenga ibihumbi 51 mu turere twose tw'igihugu.

Umukozi muri Skol ushinzwe Iyamamazabikorwa, Benurugo Kayinamura Emilienne, yavuze ko binyuze muri aya masezerano bifuza gukomeza kugira uruhare muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije no gutera ibiti.

Yagize ati 'Nk'uruganda twabonye ko ibyo Orion iri gukora ari igikorwa cyiza kuko kigamije kubungabunga ibidukikije, tubona ko twakigiramo uruhare, twanzura ko twagirana amasezerano tugafatanya gutera ibiti byinshi.''

Aya masezerano avuga ko igitego Rayon Sports izajya itsinda mu gihe cy'amarushanwa, kizaba gihwanye n'ibiti 50, bivuze ko hazajya harebwa ibitego byose yatsinze ubundi bagatera ibiti bingana nabyo.

Perezida wa Orion BBC, Mutabazi James, yishimiye kunguka umufatanyabikorwa mushya mu rugendo rwo kubungabunga ibidukikije. Ati 'Orion BBC ntiyari koroherwa no kugera ku ntego zayo zo gutera ibiti byinshi idakoranye n'uruganda nka Skol.''

Mutabazi yavuze ko kujya mu kibuga ugakina ugatsindwa ukababara cyangwa ugatsinda ukanezerwa bidakwiye kuba iherezo ry'umukino. Ati 'Orion ni ikipe ishaka gukora ibikorwa biteza imbere umuryango dutuyemo i Kigali no mu ntara.''

Biteganyijwe ko muri uku kwa Mbere, hazaterwa icyiciro cya mbere cy'ibiti, aho ubu hari kurebwa ibitego byose Rayon Sports imaze gutsinda muri shampiyona bikazaba ari byo biterwa.

Umunyamabanga wa Rayon Sports WFC, Kana Benie Axella, yagaragaje ko ayo masezerano agiye gutuma barushaho gutsinda nubwo ari yo ntego yatumye ikipe igera mu cyiciro cya mbere. 

Yagize ati: "Ubu tugiye gutangira kubara ibitego twatsinze mu mikino ibanza tumenye ibitego tuzatsinda. Nyuma yaho noneho turatangira gutsinda dufite intego, ndetse kugira ngo tuzatere ibiti byinshi."

Yakomeje avuga ko aya masezerano azatuma ikipe ya Rayon Sports y'abagore izarushaho kumenyekana.

Ati" Aya masezerano aradufasha kumenyekana. Imikino y'abagore usanga ititabwaho cyane, ariko uburyo dukoramo, nihiyongeraho aya masezerano, bizadufasha kurushaho kumenyekana ndetse tunatange umusanzu ku gihugu cyacu mu kubungabunga ibidukikije".

Orion BBC yatangije iki gikorwa, ubuyobozi bwayo bwemeza ko uyu mwaka bazazenguruka igihugu cyose ndetse biteguye gutera ibiti byinshi kurusha ibyo bateye bwa mbere, kuko hiyongereyeho andi maboko ya Rayon Sports y'abagore. 


Uwayezu Jean Fidele uyobora umuryango wa Rayon Sports agerageza gutereka umupira mu nkangara 

Rayon Sports y'abagore yihaye intego yo gutera ibiti bisaga ibihumbi 6 mu gihe cy'umwaka 

">

AMAFOTO: Freddy Rwigema - InyaRwanda.com

VIDEO: Munyantore Eric - InyaRwanda Tv



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138458/skol-na-rayon-sports-yabagore-biyemeje-gutera-ibiti-bingana-nibitego-iyi-kipe-izatsinda-mu-138458.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)