The Ben arabarizwa muri Amerika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin wamamaye nka [The Ben] yamaze kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Washington DC aho yitabiriye Rwanda Day izaba ku wa 2-3 Gashyantare 2024.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2024 ni bwo The Ben yasangije abamukurikira amashusho ageze i Chicago mbere y'uko yerekeza i Washington, aho agomba kuzitabira ibirori bya Rwanda Day.

Byitezwe ko The Ben azaba ari umwe mu bihumbi by'Abanyarwanda bazakoranira i Washington DC aho bazaba bitabiriye Rwanda Day ubusanzwe ihuza ubuyobozi bw'u Rwanda n'Abanyarwanda baba mu mahanga.

Byitezwe ko The Ben afatanyije n'abarimo Bruce Melodie na Teta Diana, bazataramira abazitabira Rwanda Day.

Ni ku nshuro ya 11 hagiye kuba Rwanda Day, uyu mwaka bikaba byitezwe ko izabera ahitwa Gaylord National Resort and Convention Center.

Rwanda Day iheruka yabereye i Bonn mu Budage mu Ukwakira 2019. Yahurije hamwe Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda barenga 3500.

Bitewe n'icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Isi, cyatumye ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi bihagarara, ntabwo iri huriro ryabayeho mu 2020, 2021, 2022 na 2023.

Ku rundi ruhande, byitezwe ko The Ben azahita ava muri Amerika kuko afite igitaramo agomba gukorera i Kampala ku wa 14 Gashyantare 2023.

The Ben ari muri Amerika



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/the-ben-arabarizwa-muri-amerika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)