Nyuma y'uko umuhanzi The Ben asangije abantu ifoto y'umuvandimwe we akaba n'umuraperi, Green P ubutumwa bwinshi bwaje bumusaba ko bazakorana indirimbo.
Ni ifoto ya Green P, The Ben yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram maze iherekezwa n'amagambo agira ati "Ikinenge cy'Injyana, ndagukunda Green P."
Iyi foto yakiranywe yombi n'abakunzi ba The Ben na Green P bagiye bagaragaza ko Hip Hop y'uyu muraperi yabakoze ahantu.
Gusa na none ibitekerezo byinshi byatanzwe kuri iyi foto, byasabaga The Ben kuzakorana indirimbo na Green P, ko abakunzi babo babishaka. The Ben ntacyo yigeze avuga kuri ibi bitekerezo.
Nubwo ari abavandimwe ndetse bafite izina mu muziki w'u Rwanda, biragoye kubona bakoranye indirimbo, hari nk'iyitwa 'Icyampa Nkayimenya' bakoranye mu myaka 11 itambutse, gusa nta mashusho ifite.
Green P wagiye gutura Dubai muri 2021 aho asigaye akorera, muri 2020 yigeze kubazwa impamvu adakorana indirimbo na The Ben avuga ko kuyikorana atari byo byatuma izina rye rizamuka.
Green P amaze iminsi ari mu Rwanda aho yaje mu bukwe bwa mukuru we The Ben bwabaye mu Kuboza 2023.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/the-ben-yaba-ari-bwemere-icyifuzo-cy-abakunzi-be