Atangiza inama y'Igihugu y'Umushyikirano ku nshuro ya 19, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul yahaye gasopo uwo ariwe wese watekereza gushoza intambara k'u Rwanda, arushora mu mateka asharira rwanyuzemo, yiteguye kwivuna umwanzi akarwana nk'udafite icyo atakaza.
Perezida Kagame yagize ati' aho twari turi mu myaka 30 ishize, nta kibi kurushaho cyatubaho. Binavuze rero ko udushyize mu buryo butuma dutekereza ko dusubiye muri ibyo bihe, ntacyo gutakaza dufite, tuzarwana nk'abadafite icyo batakaza kandi hari uzishyura ikiguzi atari twe'.
Perezida Kagame, ibi yabivuze asa n'ukomoza ku mvugo z'Abakuru b'Ibihugu by'u Burundi na DR Congo bamaze iminsi bamwibasira, bamushinja kubangamira umutekano w'Akarere, ndetse banageze aho berura ko bashaka gukuraho ubutegetsi bwe. Muri iyi nama, yavuze ko yahisemo kwicecekera aho gusubiza ibyo yise ibitutsi kuko bitica.
Yagize kandi ati' Mwabonye ko ntigeze nsubiza ibitutsi bituruka mu Majyepfo( Burundi) no mu Burasirazuba( DR Congo), ibyo nti byica ariko hari icyo bazigishwa n'ibihe. Bazabona ko bakoze ikosa rikomeye'.
Ubwo yavugaga ku ntambara u Rwanda rwashorwamo na DR Congo ifatanije n'inshuti zayo, Perezida Kagame yavuze ko uzabigerageza ashobora kuzabyicuza. Yagize kandi ati' Mu kurengera iki gihugu, mu gihe turwana, mu gihe dutewe, ntawe mbisabira uburenganzira, ntibibaho'. Yakomeje yizeza ko Igihugu gitekanye, kirinzwe, ko kandi ariko bizahora.
Yakomeje agira ati' Numva hari abashyushye ko ibibera mu burengerazuba no mu majyepfo ngo baba bagerageza kwegeranya bamwe mu Banyarwanda badafite uko bimereye, basakuriza hanze ngo babahinduremo abayobozi b'u Rwanda b'ejo hazaza. Sinzi niba ibyo bishoboka kuko bamwe bazabarambirwa babatwoherereze, cyangwa na njye nzagenda mbizanire, mbagarure mu rugo mbereke ko bakosheje bava hano'.
Umukuru w'Igihugu, yavuze ku mvugo z'urwango zikomeje guhemberwa mu karere n'abakuru b'ibihugu bituranyi, yaba u Burundi ndetse na DR Congo, ahamya kandi ko hari umugambi wo kwibasira abo mu bwoko bw'Abatutsi, ko kandi hari igisa n'umugambi wo kubahindira cyangwa kubohereza mu Rwanda bitirirwa ko aricyo gihugu cyabo cy'inkomoko. Yavuze ko ibirimo kuba mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bisa n'ibyibutsa ibihe bibi u Rwanda n'Abanyarwanda banyuzemo mu myaka 30 ishize.
Munyaneza Theogene