U Burundi bwabaye nk'ubwihunza ibyatangajwe na Perezida wabwo byafashwe nka rutwitsi ku Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Ndayishimiye yabivigiye i Kinshaka ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, ubwo yaganiraga n'urubyiruko rurenga 500.

Ndayishimiye usanzwe anafite inshingano zo kuzamura urubyiruko mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yavuze ko agiye gukora ibishoboka byose ngo agafasha urubyiruko rw'u Rwanda kwigobotora, ngo kuko rumeze nk'urufungiye mu Gihugu cyarwo.

Ni amagambo yahise yamaganirwa kure n'abanyapolitiki banyuranye, ndetse ku wa Mbere tariki 22 Mutarama 2024, Guverinoma y'u Rwanda ishyira hanze itangazo yamagana iri jambo 'rutwitsi' ivuga ko ritari rikwiye kuvugwa n'ufite mu nshingano amahoro n'umutekano n'urubyiruko by'umwihariko akaba Umukuru w'Igihugu cy'igituranyi cy'u Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, Umunyamabanga Mukuru wa Leta mu Biro by'Umukuru w'Igihugu cy'u Burundi, Jerome Niyonzima, yashyize hanze itangazo avuga ko ibisobanuro byahawe ijambo rya Ndayishimiye, byahimbwe.

Yavuze ko Ndayishimiye atavuze ko ashaka gufasha urubyiruko rw'u Rwanda gukuraho ubutegetsi, ahubwo ko 'yababajwe n'uko urubyiruko rw'u Rwanda rutaboneka mu mahuriro y'akarere kugira ngo ruganire n'abandi, aruhamagarira kujya rwitabira.'

Iri tangazo rya Jerome Niyonzima rikomeza rivuga ko ubutumwa bwa Ndayishimiye bwakorewe amakabyankuru, hagamijwe kuyobya uburari ku kibazo nyirizina kiri hagati y'u Burundi n'u Rwanda.

Muri iri tangazo, u Burundi bwongeye gushinja u Rwanda gufasha abahungabanya umutekano w'iki Gihugu cy'igituranyi, nyamara u Rwanda na rwo ntirwahwemye kubihakana rwivuye inyuma.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/U-Burundi-bwabaye-nk-ubwihunza-ibyatangajwe-na-Perezida-wabwo-byafashwe-nka-rutwitsi-ku-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)