U Rwanda rwahumurije Abarundi barubamo bakekaga ko narwo rwabirukana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Kane w'iki cyumweru tariki 11 Mutarama 2024, u Burundi bwafashe icyemezo cyo gufunga imipaka ibuhuza n'u Rwanda, ndetse iki Gihugu cyemeza ko Abanyarwanda bariyo bagomba gutaha.

Ni icyemezo cyanenzwe na Guverinoma y'u Rwanda yahise ishyira hanze itangazo ivuga ko iki cyemezo kibangamiye urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu.

Ku cyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda baba mu Burundi, Guverinoma y'u Rwanda ivuga ko iki Gihugu cyabirukanye kigomba kwizera ko nta Munyarwanda uhagirira ikibazo.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda yagize ati 'Ugomba gukora ibishoboka byose umutekano w'Abanyarwanda udashaka ku butaka bwawe ukawubahiriza, ukabaherekeza kugeza igihe binjiriye mu Gihugu cyabo.'

Yavuze kandi ko nubwo u Burundi bwafata icyemezo nk'iki cyo kwirukana Abanyarwanda, ariko u Rwanda rwo rudashobora kubigenderaho ngo hagiri Umurundi ubigiriraho ingaruka, ngo abe yakwirukanwa.

Ati 'Guverinoma y'u Rwanda irahumuriza Umurundi wese uri ku butaka bw'u Rwanda ntacyo azaba. Umurundi wese uri kubutaka bw'u Rwanda naryame asinzire akore ibyo yagombaga gukora, turabizi ntacyo bazaba, ntacyo bagomba kwikanga kubera icyemezo Guverinoma yabo yafashe cyo gufunga umupaka.'

Ku mipaka ihuza u Rwanda n'u Burundi kuri uyu wa Gatanu hagaragaye irungu ryinshi ubwo abaturage bahageraga bavuye mu Rwanda, bakangirwa kwinjira mu Burundi kabone nubwo babaga ari Abarundi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/U-Rwanda-rwahumurije-Abarundi-barubamo-bakekaga-ko-narwo-rwabirukana

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)