Uhagarariye u Rwanda muri UN yagizwe Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya UNICEF #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inshingano yahawe kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2024 nk'uko tubikesha ibiro bya Ambasade y'u Rwanda muri LONI.

Mu butumwa bwatangajwe n'ibi biro bya Ambasade y'u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye, bagize bati 'Ambasaderi Ernest Rwamucyo yatoranyijwe nka Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya UNICEF.'

Ni umwanya u Rwanda rwishimiye nk'uko ubu butumwa bukomeza bubivuga, rukizeza kandi ko ruzakomeza gutanga umusanzu mu bikorwa bya UNICEF bigamije kwita ku bana.

Ambasaderi Ernest Rwamucyo yahawe inshinga zo guhagararira u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye mu mpera z'umwaka ushize wa 2023 mu kwezi k'Ukwakira, asimbura Ambasaderi Clave Gatete wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa UN ECA.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Uhagarariye-u-Rwanda-muri-UN-yagizwe-Perezida-w-Inama-y-Ubutegetsi-ya-UNICEF

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)