Uko Abakinnyi b'Abanyarwanda bakina hanze bi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Duhereye muri Kenya ikipe ya Gormahia FC kuwa Gatandatu yatsindaga Pasta Rangers igitego 1-0 muri shampiyona, Sibomana Patrick yari yabanje mu kibuga arangiza n'umukino ariko mugenzi we Emery Bayisenge ntabwo yigeze akandagira mu kibuga.

Iyi kipe ya Gormahia FC yahise isoza igice kibanza cya shampiyona ariyo iyoboye urutonde n'amanota 37 ikazasubira mu kibuga kuwa Gatandatu ikina na Kariobangi Sharks.

Muri Tanzania ikipe ya Singida Fountains Gate iri gukina imikino ya Mapinduzi Cup ari nayo ikipe ya APR FC iri gukina mu birwa bya Zanzibar.

Kuwa Kane Singida Fountain Gate FC yatsinzwe na Simba SC ibitego 2-0 nubwo n'ubundi yari yamaze gukatisha itike ya 1/4, ntabwo rutahizamu w'umunyarwanda, Meddie Kagere yabanje mu kibuga gusa yinjiyemo asimbuye.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere ari bwo iri bukine umukino wa 1/4 na Azam FC saa cyenda n'iminota 15 kuri Amaani International Stadium.

Kuwa Kane w'icyumweru gishize ni bwo ikipe ya AS Far Rabat yo muri Maroc ikinamo myugariro, Imanishimwe Emmanuel Manguende yatsindaga Moghereb Tetouan ibitego 3-0.

Uyu myugariro w'Amavubi yabanje mu kibuga nk'ibisanzwe ndetse arangiza n'umukino. Kuri ubu AS Far Rabat iri ku mwanya wa 2 muri shampiyona n'amanota 30 ikaba uyu munsi kuwa Mbere iri bukine na FU Rabat.

Muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Algeria, mu ikipe ya USM Klenchela ikinamo Manishimwe Djabel, kuwa Gatandatu yatsindaga JS Saoura igitego 1-0.

Muri uyu mukino, Djabel yabanje mu kibuga gusa aza gusimbuzwa. Ku rutonde rwa shampiyona USM Klenchela iri ku mwanya wa 4 n'amanota 19 ikazasubira mu kibuga kuwa Gatandatu ikina na US Souf.

Ku mugabane w'Iburayi amakipe menshi akinamo Abanyarwanda yibereye mu biruhuko ariko kuri Hakim Sahabo ari kumwe n'ikipe nkuru ya Standard de Liege aho bagiye gukorera imyitozo mu gihugu cya i Espagne.

Ubusanzwe uyu mukinnyi akinira ikipe y'abato ya Standard de Liege ariko muri iyi minsi ari kugenda yifashishwa mu ikipe ya mbere nkuru dore ko no ku mikino 2 iheruka yari yashyizwe ku ntebe y'abasimbura, ibintu byerekana ko ashobora kuzamurwa mu ikipe nkuru ubundi agakina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bubiligi agakomeza kujya ku rwego rwiza.

Hakim Sahabo (iburyo) uri kumwe n"ikipe ya Standard de Liege muri Espagne

Sibomana Patrick (ubanza iburyo) yishimira intsinzi ari kumwe n'abakinnyi bagenzi be

Manishimwe Djabel nyuma y'umukino batsinzemo JS Saoura igitego 1-0



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138340/uko-abakinnyi-babanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye-mu-cyumweru-gishize-138340.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)