Uko umu-Dasso yaciye igikuba mu bukwe Kenny Sol imitima igahagarara #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Haje igihuha ku munsi w'ejo hashize ubwo umuhanzi Kenny Sol yari agiye gusezerana imbere y'amategeko n'umukunzi we Kunda Alliance Yvette ko hari umukobwa Kenny Sol yateye inda akaba aje kubabuza gusezerana.

Uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda.

Nk'ibisanzwe iyo abantu bagiye gusezerana, mbere yo kurahira babanza kwigishwa kugira ngo bumve neza isezerano bagiye guhabwa.

Ubwo bari barimo bahabwa inyigisho ni bwo haje ukuriye Dasso mu Murenge wa Nyakabanda, yongerera Gitifu wari ugiye gusezeranya aba bageni maze kwigisha aba abihagaritse.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mu-Dasso ngo yari abwiye Gitifu ko hanze haje umukobwa uvuga ko Kenny Sol yamuteye inda atifuza ko abasezeranya.

Byabaye ngombwa ko basohokana ngo bajye kumureba ariko bageze hanze ngo basanga ari abantu bavugaga ko hari umukobwa warimo ukora ikiganiro avuga ko hari umukobwa Kenny Sol yateye inda ashobora kuza kubangamira uku gusezerana kwa bo, bo ngo bakaba bari bazi ko yaje.

Nyuma yo gusanga ntawuhari, Gitifu yahise agaruka akomeza umuhango wo gusezeranya Kenny Sol n'umukunzi we.

Kenny Sol ubukwe bwe bwari bujemo kidobya



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uko-umu-dasso-yaciye-igikuba-mu-bukwe-kenny-sol-imitima-igahagarara

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)