Ukuri ku bimaze iminsi bivugwa hagati ya Th... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tom Close ari mu bahanzi bamaze igihe kitari gito mu muziki akaba ari na we wabereye umugisha The Ben amufashe kwinjira  mu buhanzi bamwe bakaba banafata nk'abavandimwe.

Kenshi kandi Tom Close yagiye yumvikana avuga amagambo akomeye kuri mugenzi we The Ben, abibuka amateka y'igitaramo cya 2017 cyitabiriwe n'ibihumbi  ntibazibagirwa ibyo yamuvuzeho.

Icyo gihe Tom Close ni we wakiriye ku rubyiniro The Ben agira ati'Ntabwo nje kuririmba kubera ko nanjye ndi umwe mu bantu bifuza kureba uko kino gitaramo kiribugende.'

Akomeza agira ati'Hanyuma nagize amahirwe yo guhabwa umwanya wo kwakira umuvandimwe wanjye The Ben, abantu benshi banyumva bwa mbere kuri Radiyo nka Tom Close bumvise indirimbo yanjye yitwa 'Bwira' mu nyikirizo yayo hari harimo ijwi rya The Ben.'

Asobanura uko abona umuziki wabo ati'Abantu benshi bazi ko natangiye umuziki mbere ya The Ben ariko Ben twaratangiranye ni nk'uko amaguru abiri iyo ari hari ukuguru kubanza imbere ukundi kugakurikira.'

Agaragaza ko byari ngombwa ko abanza ariko igihe cyose mu muziki bari bakeneranye, asaba abantu kandi ko bakwiga kujya bavuga abantu neza bakiriho, anagaragaza ko The Ben ari umwe mu bahanga mu muziki mu bo u Rwanda rufite cyangwa rwigeze kugira.

Si muri iki gitaramo honyine kuko no mu biganiro binyuranye Tom Close yagiye atanga agaruka ku buhanzi, The Ben atashoboraga kuburamo inshuro zirenze imwe.

Gusa mu minsi yashize ibintu byabaye nk'ibyahindutse aba bagabo bombi ntibongera kujya bagaragara kenshi bari kumwe, bamwe bakavuga ko ari inshingano nyinshi Tom Close asigaye afite abandi bakagaragaza ko wasanga hari ibibazo aba bombi bafitanye.

Ahanini ibi bikaba byarashingiye ku kuba The Ben apfusha se Tom Close n'umuryango we ntaho bigeze bagaragara mu gihe cyo gushyingura, abantu bakibaza icyatumye ataza guherekeza uyu musaza cyangwa ngo agire ubutumwa agenera uyu muhanzi mu ruhame.

Byongeye kandi gusa n'ibigarukwaho cyane ubwo uyu muhanzi yageraga mu bihe by'ubukwe mu gusaba no gukwa Tom Close ntiyitabire ndetse  n'umugore  we ntahagaragare.

Gusa biza gusa n'ibituzamo ubwo uyu muhanzi yitabiraga ubukwe bw'umuvandimwe we ariko na none bamwe bakibaza ko batigeze babona Tricia.

Nyamara burya uyu mubyeyi yari mu gikari akurikirana uko ibintu bigenda ndetse mbere y'uko The Ben ajya guhaguruka Tricia ni we wayoboye isengesho ribanziriza umunsi.

Nk'uko Noopja yabisangije abamukurikira mu ifoto yasangije abamukurikira avuga ko ibyabaye byose bagendanye n'Imana kuva batangiye kugera ku iherezo. 

Si ibyo gusa  kandi kuko The Ben ajya gusezerana imbere y'Imana na Pamelle, Tom Close ni we wabaye  Parrain we .

Tricia  ni we wayoboye isengesho ribanziriza umunsi w'ubukwe ku ruhande rw'umusore Tom Close yabaye Parrain wa The Ben mu bihe byo gusezerana kwe imbere y'ImanaMbere y'ubukwe n'ibirori byo gusezerana imbere y'Imana kwa The Ben hibazwaga uko umubano we na Tom Close waba uhagazeMu birori by'ubukwe byabereye muri Kigali Convention Center Tom Close yari yicaranye n'abarimo Ommy Dimpoz na Ishimwe ClementThe Ben na Pamella basoje umwaka wa 2023 barushinze mu birori by'amateka byashibutse ku rugendo rw'urukundo rwabo rwari rumaze imyaka igera kuri  Itanu

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138360/ukuri-ku-bimaze-iminsi-bivugwa-hagati-ya-the-ben-na-tom-close-138360.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)