Umucyo ku nkuru z'urukundo zivugwa kuri Niyo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva mu ijoro ryo ku wa Kabiri 2024 ni bwo hatangiye gusakara amakuru avuga ko Niyo Bosco yaba ari mu rukundo n'inkumi yitwa Keza Nabrizza,.

Aya makuru yarakomeje akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ariko ukuri kwayo gukomeza gushidikanwaho. Ni amakuru yavugaga ko Niyo Bosco na Keza baba banategura gushinga urugo mu gihe kiri imbere.

Ibi byose byavaga ku mashusho yabagaragazaga basohokekeye ahantu heza. Aya makuru yashidikanyijweho, ku buryo bamwe bagiye kure bavuga ko ari ibimenyerewe mu myidagaduro bizwi nko "Gutwika".

Benshi bavugaga ko kuva asinye muri Kikac Music, yari akeneye gukora inkuru itigisa imyidagaduro nyarwanda akongera guhabwa umwanya nk'uko byahoze mbere by'umwihariko ubwo yabarizwaga muri MIE Empire y'umunyamakuru Irene Mulindahabi.

Nyuma y'ibyo byose Niyo Bosco yongeye gushimangira ko ari mu rukundo ubwo yongeraga gusangiza abamukurikira ifoto y'uyu mukoba maze akandikaho amagambo y'urukundo.

Uyu mukobwa nawe yatangiye kujya aho batangira ibitekerezo ashyiramo umutima asa n'uca amarenga ko urukundo rwabo rugeze aharyoshye.

Mu kiganiro na InyaRwandanda, Niyo Bosco yahamije aya makuru nubwo atigeze atangaza byinshi. Niyo Bosco yagize ati "Ibyo mwabonye ni biriya, nibyo. Mwebwe mubwire abanyaRwanda ukuri kw'ibyo mwabonye, hatabaho kudutekerereza".

Niyo Bosco abajijwe ibyo kuba byaba ari amayeri yo kwamamaza EP ye yise "New Chapter" ndetse ko hari amakuru avuga ko ariya yari amashusho y'indirimbo yafatwaga, yabaye nk'ubiteye utwatsi.

Yagize ati "Nonese uri muri video y'indirimbo, we ntiyaba umukunzi? Kuba ndimo ndategura EP se bivuze ko ntajya mu rukundo?".

Niyo Bosco yavuze ko ntakabuza urukundo rushobora kubaho kandi n'ibikorwa bya muzika bigakomeza'. Abajijwe ku bijyanye n'ubukwe ndetse n'igihe amaze akundana n'uyu mukobwa, yavuze ko byinshi azabitangaza mu minsi iri imbere mu kiganiro.

Icyakora InyaRwanda yari isanzwe ifite amakuru ko Niyo Bosco na Keza ari inshuti bisanzwe ndetse bamwe mu nshuti zabo batunguwe no kubona bivugwa ko bari mu rukundo.

Umwe mu baganirije InyaRwanda, yagize ate "Njyewe mperuka inshuti, sinamenye igihe bakundaniye rwose. Icyakora muri iyi minsi, birashyushye rwose wagira ngo bari basanzwe bari mu rukundo bucece".

Niyo Bosco kuva yatangira umuziki, yari ataragaragara cyangwa ngo yumvikane mu rukundo n'umuntu uwo ariwe wese.



Niyo Bosco na Nabrizza bakomeje gushyira benshi mu rujijo


Nabrizza uvugwa mu rukundo na Niyo Bosco

Niyo Bosco kuva yagera muri Kikac Music amaze gushyira hanze indirimbo yise "Eminado".



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138734/umucyo-ku-nkuru-zurukundo-zivugwa-kuri-niyo-bosco-138734.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)