Umugore w'Umugaba Mukuru wa RDF yifatiye ku gahanga abahimbye ikinyoma ko yahunze u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mbuga nkoranyambaga, haherutse gukwirakwizwa ibihuha byatangajwe n'abiyita ko batavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda, ngo ko Solange Kamuzinzi Mubarakh yahunze u Rwanda nyamara umugabo we ari Umugaba Mukuru wa RDF.

Aba batavuga rumwe n'ubutegetsi bakunze kuvuga ko mu Rwanda hadatekanye ndetse ko n'imibereho imeze nabi, ndetse ko ari byo byatumye umugore wa Gen Mubarakh Muganga ahungira muri Leta Zunze Ubumwe za America, ngo ubu akaba ari mu nzira zo gusaba ibyangombwa by'ubuhungiro.

Solange Kamuzinzi Mubarakh, mu butumwa yanyujije kuri yamaganye aya makuru, ndetse avuga ko na we byamutunguye kuba abantu bahimbye iki kinyoma.

Yagize ati 'Ngo habaye iki amakuru numva mu mihanda ya Arizona ! Ngo nakoze iki ? Nahunze u Rwanda ?'

Yakomeje agira ati 'Izo 'views' mungurisha mumpeho icyacumi kabisa ! Sha iyo bababwira Never Again mwumva iki ?'

Mu mvugo isa nko gutebya, Solange Kamuzinzi Mubarakh yakomeje agira ati 'Mujye mwohereza icyacumi mu Rwanda, murarugurisha ni rwo rubatunze !'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Umugore-w-Umugaba-Mukuru-wa-RDF-yifatiye-ku-gahanga-abahimbye-ikinyoma-ko-yahunze-u-Rwanda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)