Umuhanda Karongi-Nyamasheke ubu nturi nyabagendwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe na Polisi y'u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 07 Mutarama 2024, mu butumwa yatanze ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

Muri ubu butumwa, Polisi y'u Rwanda, yagize ati 'Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yateye inkangu mu Murenge wa Gishyita, ubu umuhanda Karongi-Nyamasheke wabaye ufunze by'agateganyo.'

Polisi y'u Rwanda yakomeje yizeza ko imirimo yo gutunganya uyu muhanda iri gukorwa.

Muri ubu butumwa bwa Polisi, yasoje igira iti 'Turabamenyesha umuhanda nuba nyabagendwa.'

Uyu muhanda wo mu Ntara y'Iburengerazuba ukunze kunyuramo ibinabiziga byinshi byerecyeza muri iyi Ntara, ukunze kwibasirwa n'inkangu, bigatuma uba ufunzwe by'igihe gito.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Umuhanda-Karongi-Nyamasheke-ubu-nturi-nyabagendwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)