Umuhanda Karongi-Nyamasheke wajemo ibibazo byatumye ufungwa inshuro ebyiri mu gihe cy'amasaha macye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ifungwa ry'agateganyo ry'uyu muhanda, ryaturutse ku nkangu yatewe n'imvura nyinshi yabereye mu Murenge wa Gishyita n'ubundi yari yabaye kuri iki Cyumweru.

Kuri iki Cyumweru tariki 07 Mutarama 2024, uyu muhanda Karongi-Nyamasheke, wari wafunzwe by'agateganyo kubera inkangu yari yabereye muri uyu Murenge wa Gishyita, ariko nyuma uza gufungurwa habanje gukorwa imirimo yo kuwutunganya.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mutarama 2024, Polisi y'u Rwanda yari yatangaje ko uyu muhanda wongeye gufungwa by'agateganyo.

Ubutumwa bwa Polisi y'u Rwanda bwatambutse kuri X mu gitonso kuri uyu wa Mbere, bwagiraga buti 'Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yateye inkangu ahitwa Dawe uri mu ijuru mu murenge wa Gishyita, ubu umuhanda Karongi-Nyamasheke wabaye ufunze by'agateganyo. Muragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Nyamasheke.

Nyuma y'amasaha abiri, Polisi yongeye gutangaza ko 'ubu umuhanda Karongi-Nyamasheke ari nyabagendwa.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Umuhanda-Karongi-Nyamasheke-wajemo-ibibazo-byatumye-ufungwa-inshuro-ebyiri-mu-gihe-cy-amasaha-macye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)