Umunyarwenya Prince Nshizirungu yambitse impe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, mu kabari ka Shooters Club, aho Prince n'abanyarwenya bagenzi be basanzwe bakorera ibitaramo by'urwenya mu rwego rwo gufasha abafana b'abo gususuruka.

Prince usanzwe ari umunyamakuru wa Power Fm, yabwiye InyaRwanda ko yafashe icyemezo cyo kwambika impeta umukunzi we Christelle Gisa, kubera ibihe by'urwibutso by'imyaka icyenda ishize biyemeje gutangiza umuryango mushya.

Uyu musore yavuze ko imyaka icyenda yabanjirijwe no kuba inshuti zisanzwe, kugeza ubwo ubushuti bwabo bwarandaranze biyemeza gukundana urukundo rwitamuruye, inshuti n'imiryango babiha umugisha.

Prince yagize ati 'Ni umuntu twahuje byinshi. Twabanje kuba inshuti nyuma twisanga mu rukundo. Navuga ko ari umukobwa udasanzwe mu buzima bwanjye.'

Akomeza ati 'Nk'uko ubizi mu buzima habamo ibyiza n'ibibi no mu rukundo ni uko bigenda, ariko icyo nishimira ni uko Imana idushoboje, imyaka icyenda ikaba igeze turi kumwe. Ni umukobwa nakunze n'umutima wanjye wose.'

Prince ni umwe mu banyarwenya bazwi cyane mu itsinda rya 'Comedy Knights', aho akorana n'abarimo Babou, Michael Sengazi, Herve Kimenyi n'abandi banyuranye.

Amaze kugaragara mu bitaramo by'urwenya birimo nka Kigali International Comedy Festival, Seka Live, Caravane du rire, iserukiramuco ryo muri Kenya yitabiriye n'ibindi bikorwa.

Kuri we ashingiye ku gihe cy'imyaka irindwi ishize ari mu banyarwenya 'Comedy yatunga umuntu ikakugeza ku rwego rwo hejuru'.

Uyu musore utuye i Nyamirambo, avuka mu muryango w'abana babiri. Avuga ko kwinjira mu banyarwenya ari impano yakuranye, kuko ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yari umusore usakuza cyane kandi uganira.

Mu mwaka wa 2016, nibwo yinjiye mu gutera urwenya. Kuva ubwo, urugendo rwe ruraguka kugeza n'uyu munsi. Urugendo rw'imyaka irindwi ishize ari mu banyarwenya, avuga ko rutari rworoshye, kuko byamusabye gushyiramo imbaraga nyinshi cyane, kuko ari bwo yari agitangira.

 Â Ã‚ Ã‚ 

Nshizirungu Prince yashinze ivi yambika impeta y'urukundo umukunzi we Gisa Iliza Christelle

 

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, nibwo Prince yambitse impeta umukunzi we amutunguye mu birori byabereye muri Shooters Club 

Prince yavuze ko imyaka icyenda ishize ari mu rukundo n'uyu mukobwa yabanjirijwe no kuba inshuti zisanzwe

 

Prince yateguje umukunzi we Christelle kurushinga nk'umugabo n'umugore


Prince na bagenzi be bamaze igihe bakora ibitaramo bifasha benshi gususuruka



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138974/umunyarwenya-prince-nshizirungu-yambitse-impeta-umukunzi-we-amafoto-138974.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)