Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk'ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye 'Perezida Kagame' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, atangiza Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 19, yongeye gusaba Abanyarwanda n'abayobozi by'umwihariko gushyira imbere inyungu z'Igihugu, aho guhora basubira mu makosa amwe kubera inyungu zabo bwite.
Yabibukije ko bataragera aho kudamarara, kuko n'ubwo u Rwanda rwavuye kure, ariko rugifite urugendo rurerure ngo rugere aho rwifuza.

Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa abantu bashaka kwigisha ibihugu indangagaciro ya demokarasi, kandi na bo bafite ibibazo bahanganye na byo.

Ibi yabivuze ubwo yatangizaga Inama y'Igihugu y'Umushyikirano iri kubera muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa 23 Mutarama 2024.

Umukuru w'Igihugu yasabye Abanyarwanda guhaguruka bagaharanira icyo bashaka kuba cyo, aho gutegereza uwakibaha nk'impano kuko idashobora kuramba

Yagize ati 'Nta mpamvu n'imwe ikwiye kuba iriho yo kugira urwitwazo. Ukwiye guhaguruka, ukarwanirira uwo ushaka kuba we n'icyo ushaka kugeraho. Ntutegereze undi ngo akiguhe nk'impano kuko nta muntu uzabigukorera. Ku Banyarwanda ni nde utarize isomo ko uharanira, urwanira uwo ushaka kuba? Nta wundi ukwiye kuba abiguha, nta wuhari.

Yagereranyije ibyo abantu bategereza guhabwa n'ikinya gishira mu mubiri, umurwayi agasubira kwa muganga

Ati 'Biriya bindi bibashuka ni nk'ikinya. Iyo kwa muganga baguteye ikinya ngo utababara, iyo gishize bigenda gute? Ugaruka aho wari. Ibi bindi mwumva babarata, namwe mukumva ko muri ibitangaza cyangwa mukiga imico yabo, bakababwira ngo 'Ntabwo mufite indangagaciro. Tugomba kubigisha indangagaciro'.'

Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko ibi bintu byabasubiza inyuma.

Agaruka ku kibazo cy'umutekano, Perezida Kagame yogeye gushimangira ko uRwanda rutekanye kuko rurinzwe cyane, kandi ko bizakomeza gukorwa uko bikwiye. Umukuru w'Igihugu ati: 'Igihe cyose bizasaba kurengera ubusugire n'umutekano by'u Rwanda, ntituzazuyaza kubikora, kandi ntawe tuzabisabira uruhushya'.
Perezida Kagame yongeyeho ati:'Sinsubiza ibitutsi biva mu majyepfo, mu burengerazuba..kuko ntibyica, igihe cyose ibikorwa bitarambuka imbibi z'u Rwanda. Icyakora hari igihe abakora ibyo bazabyicuza. Amaherezo amateka azabereka ko bakoze amakosa akomeye'.

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yahumurije Abanyarwanda, ati:'Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk'ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye'.

The post Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk'ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye 'Perezida Kagame' appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umushyikirano-19-ntimugatinye-ibitumbaraye-kenshi-biba-bimeze-nkibipurizo-byuzuyemo-umwuka-wakozaho-urushinge-gusa-ibyari-bibyimbyemo-ukayoberwa-aho-bigiye-perezida-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umushyikirano-19-ntimugatinye-ibitumbaraye-kenshi-biba-bimeze-nkibipurizo-byuzuyemo-umwuka-wakozaho-urushinge-gusa-ibyari-bibyimbyemo-ukayoberwa-aho-bigiye-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)