Uyu mwarimu yatawe muri yombi ku ya 22 Mutarama 2024 nyuma y'uko akekwaho gusambanyiriza umwana mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Kiziguro mu Murenge wa Nkungu.
Uyu mwarimu afite imyaka 32, mu gihe umwana w'umukobwa akekwaho gusambanya we afite imyaka 15.
Umwana wasambanyijwe, wahise ajyanwa ku Bitaro bya Bushenge kugira ngo yitabweho n'abaganga, yavuze ko uwo mwarimu yabanje kumusambanya ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, ubundi akamuha amafaranga igihumbi kugira ngo ntabivuge, akamubwira ko ku munsi ukurikiyeho bazahurira mu isantere akamugurira Fanta ubundi bakongera kubikora.
Amakuru y'ifatwa ry'uyu mwarimu, yemejwe n'Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Rusizi ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi wavuze ko inzego zahise zitangira iperereza.
Yagize ati 'Icyo turi gukora nk'ubuyobozi bw'Akarere, ni ugukurikirana ko uwahemukiwe yitabwaho n'inzego z'ubuzima zibishinzwe ariko noneho n'uwakoze icyaha akaba ari gukurikiranwa na RIB.'
UKWEZI.RW