Umwarimu uvugwaho kuruma umugore we ugutwi agacaho agace akomeje kuvugisha benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mwarimu witwa Shema Olivier asanzwe yigisha mu Rwunge rw'Amashuri rwa Ntura muri aka Karere ka Rusizi, mu gihe umugore we Ayinkamiye Adrienne warumwe we asanzwe ashinzwe amasomo muri G.S Giheke.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rugombo, Akagari ka Giheke, Umurenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi, ku Cyumweru tariki 14 Mutarama, ubwo abaturanyi b'uyu muryango, basangaga umugore w'uyu mwarimu avirirana ndetse agace ko ku gutwi kavuyeho, mu gihe umugabo we yari afite amaraso ku munwa.

Umwe mu baturanyi bageze kuri uyu mugore ari kuvirirana, yagize ati 'Icyo twasanze ni uko agace k'ugutwi k'umugore kari kavuyeho, umugabo afite amaraso ku munwa tukibaza niba ako gace yarakariye cyangwa yaragaciriye akakajugunya.'

Abaturage ndetse n'Umuyobozi w'Umudugudu bahise basaba uyu mugore kujya kwa muganga, kuko babonaga yavuye amaraso menshi, bagakeka ko ashobora kumushiramo, akaba yanagira ibibazo bikomeye.

Banasabye uyu mugore gutanga ikirego, kuko babonaga amakimbirane yabo ashobora kugera ku rwego rukomeye, ariko abima amatwi, ababwira ko adashaka ko umugabo we bamufunga.

Umugore yababwiye ko ibibazo byabo bizakemurwa n'imiryango, dore ko bavugwaho kuba bagirana amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Umwarimu-uvugwaho-kuruma-umugore-we-ugutwi-agacaho-agace-akomeje-kuvugisha-benshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)