Urubyiruko rw'ishyaka riri ku butegetsi i Burundi narwo rwambariye kujya kurwana muri Congo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni imyitozo rwamazemo ibyumweru bibiri, aho rwayikoreye mu kigo kiri muri Komini ya Mugina mu Ntara ya Cibitoke.

Amakuru ahari avuga ko iyi myitozo rwahereye muri iyi Komini ikora ku Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari na yo izarufasha kwitwara neza mu butumwa rugiye kujyamo muri iki Gihugu.

Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gusoza iyi myitozo wabaye mu cyumweru gishize, yamenyesheje izi Mbonerakure ko zigomba kwitegura koherezwa mu butumwa muri Congo kunganira Ingabo z'u Burundi ziriyo mu butumwa.

Yagize ati 'Ndabasaba gutegereza amabwiriza yo gukiza Igihugu. Ikirenze byose, mwiyemeje kurengera Igihugu cyanyu. Muzazana imbaraga mu gisirikare cyacu hano mu rugo no mu mahanga.'

U Burundi busanzwe bufite ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirimo izari zagiyeyo mu butumwa bwa EAC, zikagumayo ku masezerano y'iki Gihugu na RDC, ndetse n'izagiyeyo ku bw'ayo masezerano.

Izi ngabo z'u Burundi, zimaze iminsi bivugwa ko ziri gufatanya na FARDC mu rugamba iki gisirikare cya Leta gihanganyemo n'umutwe wa M23.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Urubyiruko-rw-ishyaka-riri-ku-butegetsi-i-Burundi-narwo-rwambariye-kujya-kurwana-muri-Congo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)