Mu mpera z'umwaka wa 2023, abahanzi benshi batandukanye bagiye batangaza album bazasohora muri 2024, abandi nabo batangaza ko bagiye gusohora ibihangano bishya nyuma y'igihe batagaragara mu muziki. Billboard yatangaje ko umwaka wa 2024 ushobora kuba uw'amateka mu muziki bitewe n'abahanzi b'ibyamamare bawuhagurikiye n'ibikorwa bishya.
Abahanzi bakomeye barimo Kanye West, Usher, Shakira, Dua Lipa, Ariana Grande bari mu ba mbere batangaje ko bazasohora imizingo mishya mu 2024.
 Abarimo Rihanna, Frank Ocean, Mariah Carey nabo baravugwaho kuba bitezweho kuzamurika imizingo mishya ku buryo butunguranye.
Dore urutonde rw'imizingo (Albums) 10 y'abahanzi b'ibyamamare yitezwe gusohoka muri uyu mwaka:
1. Kanye West
Ku ikubitiro hari umuraperi w'icyamamare Kanye West Ye ugiye gusohora album nshya yahuriyeho n'umuhanzi Ty Dolla Sign bise 'Vultures'. Iyi album yagombaga gusohoka ku itariki 31 Ukoboza 2023, gusa barayihindura bayimurira ku itariki 12 Mutarama 2024.
2. Usher
Umuhanzi akaba n'umubyinnyi kabuhariwe Usher Raymond witezweho gukora igitaramo cy'amateka cya 'Super Bowl Half Time Show' muri Gashyantare, ni nako kwezi azamurikamo album ye ya cyenda yise 'Coming Home' izaba igizwe n'indirimbo 20.
3. Kid Cudi
Umuraperi uzwiho ubuhanga bwo kwandikira indirimbo abandi bahanzi, Kid Cudi, nawe agiye kumurika album nshya yise 'Insano' izasohoka ku itariki 12 Mutarama. Izaba iriho indirimbo 16 harimo izo yakoranye n'abaraperi barimo Young Thug, Travis Scott hamwe na Wiz Khalifa.
4. Zara Larsson
Umuhanzikazi Zara Larsson ukomoka muri Sweden watangiye kwamamara mu 2017 ubo yasohoraga indirimbo ye yise 'Lush Life', agiye kumurika Album nshya ya Gatatu yise 'Venus' azasohora ku itariki 9 Werurwe 2024. Iyi agiye kuyisohora nyuma yo gushinga inzu ifasha abahanzi yise 'Sommer House Music'.
5. Jennifer Lopez
Icyamamarekazi mu muziki, Jennifer Lopez, wari umaze igihe kinini adasohora ibihangano bishya, agiye gusohora album ya munani yise 'This Isi Me...Now' izajya hanze ku itariki 16 Gashyantare 2024.
6. Dua Lipa
Umwongerezakazi Dua Lipa wanyuze imitima ya benshi abinyujije mu ndirimbo ze nka 'New Rule', 'IDGAF', 'No Lie' n'izindi, yateguje abafana be ko agiye kumurika album yise 'TBA' gusa ntiyatangaza itariki izasohokeraho. Yanabahaye umusongongero asohora indirimbo yise 'Houdini' izaba iri kuri uyu muzingo we muhya.
7. Tyla
Umuhanzikazi Tyla ukiri muto umaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga binyuze mu ndirimbo ye 'Water' yabaye isereri mu mitwe ya benshi. Uyu mukobwa ukomoka muri Afrika y'Epfo agiye kumurika album ya mbere yise 'Tyla' izasohoka ku itariki 1 Werurwe 2024.
8. Taylor Swift
Umuhanzikazi w'icyamamare Taylor Swift wahiriwe n'umwaka wa 2023 aho ariwe muhanzikazi ku Isi winjije amafaranga menshi bikamugira 'Umumiliyarideli' abikesha ibitaramo bizenguruka Isi yise 'The Eras Tour'. Ubu yamaze guteguza abakunzi be album nshya yise 'Reputation' ataratangaza igihe izasohokera.
9. SZA
Umuhanzikazi SZA uri mu bakomeye mu njyana ya R&B, unafite ibihembo bikomeye birimo n'icya Grammy Awards, aritegura kumurika album nshya yise 'Lana' izaba igizwe n'indirimbo 10. Nubwo ataratangaza itariki nyayo azayisohoreraho, yavuze ko izasohoka muri Nzeri uyu mwaka.
10. Sherly Crow
Umuhanzikazi w'icyamamare mu njyana ya 'Country Music', agiye gusohora album nshya yise 'Big Machine' izasohoka ku itariki 29 Werurwe 2024. Iyi album kandi izaba igizwe n'indirimbo 13 yatunganyijwe na kabuhariwe mu gukora indirimbo Dr.Dre.
Izi nizo album 10 zitezwe gusohoka muri uyu mwaka byumwihariko inyinshi muri zo zizasohoka mu mezi 6 ya mbere ya 2024.
Si izi zonyine kuko abandi bahanzi nka Ariana Grande, Selena Gomez, Lil Nas X, Camila Cabello na J.Balvin bari mu bateguje albums nshya uyu mwaka gusa ntibatangaza igihe nyacyo bazazisohoreraho.