Yakiniye Kiyovu Sport! Ubuzima bwa Kenny Sol... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa 26 Ukuboza 2023 ni bwo Kenny Sol yafashe irembo nyuma y'uko yemeye ko afite umukunzi ubwo yavaga muri Canada kuwa 28 Ugushyingo 2023 akakirwa n'abarimo Kunda Alliance wanamushyikirije indabo.

Kenny Sol yaje kwambika impeta Kunda mu gikorwa cyakozwe mu buryo bw'ibanga kuri uyu wa 05 Mutarama 2023 bakaba basezeranye imbere y'Ametegeko ya Repubulika y'u Rwanda.

Gusa nubwo bigoranye kubona umuntu ukurikiranira hafi imyidagaduro nyarwanda wavuga ko atazi izina Kenny Sol, ariko si benshi bazi ko ubu ari mu mwaka wa 27 kuko yabonye izuba mu 1997.

Mbere y'uko atangira umuziki, yari umukinnyi w'umupira w'amaguru aho yakinnye mu ikipe nka Esperance FC ananyura muri Kiyovu Sport Fc. Iyo akomeza uyu mwuga, birashoboka ko yari kuba akinira Amavubi cyangwa indi kipe ikomeye yo hanze y'u Rwanda.

Ibi ni byo byatumye nka inyaRwanda tubegeranyiriza amwe mu mateka ya Kenny Sol wamaze gutera intambwe yo kuva mu buseribateri.

Kenny Sol yavukiye muri Kigali mu muryango w'abana 3, akaba ubuheta. Yize amashuri abanza ku Kabusunzu, ayisumbuye ayasoreza i Musambira.

Mu mashuri yisumbuye ni ho yatangiriye kujya asubiramo indirimbo z'abandi bahanzi. Nyirarume ni we wamufashishije kwinjira muri 'Band'.

Yasoreje mu ishuri ry'Umuziki n'Ubugeni ry'u Rwanda icyo gihe ryitwaga Nyundo Music School. Ubwo yigaga muri iri ishuri mu 2016, ni bwo yihuje na Billy Ruzima na Moise Mugabutsinze batangiza itsinda rya Yemba Voice.

Bafatanije, baje gushyira hanze indirimbo zitandukanye nka "Turakundana". Ni indirimbo zakunzwe ariko izo bagiye basubiramo cyane cyane iza Sauti Sol zarakunzwe kurushaho.

Kenny Sol yaje gutangira gukora wenyine aza no kugira amahirwe yo guhuza na Bruce Melodie batangira gukorana binyuze mu Igitangaza Music aha yari kumwe na Juno Kizigenza.

Icyo gihe yashyize hanze indirimbo zakunzwe nk'Ikinyafu, Agafire n'izindi. Urugendo rwaje kurangira atangira gukora wenyine kandi nabwo biramuhira, ashyira hanze ibihangano byinshi kandi byiza.

Imyandikire ya Kenny Sol irihariye cyane, bikaba bituma n'ibihangano bye biba bifite umwihariko utuma ababyumva bongera kwifuza kujya kubyumva.

Imwe mu ndirimbo z'uyu muhanzi itajya itakaza uburyohe kurusha izindi ni iyitwa 'Haso'. Amaze gukorana n'abahanzi barimo Harmonize bahuriye muri 'One More Time' imwe mu ndirimbo zihagazeho mu muziki mu zo umuhanzi nyarwanda yakoranye n'umunyamahanga.

Hari kandi 'Quality' yakoranye na Double Jay n'izindi nyinshi. Mu gihe amaze mu muziki, yagiye yibikaho ibihembo bitandukanye birimo 'Best Music Video' muri Isango na Muzika Awards 2022;

'Best Male Artist' muri Kiss Summer Awards 2022 kimwe na 'East African Super Star' muri Oda Awards ibihembo bitangirwa muri Ethiopia. Amaze kandi gutaramira ku migabane itandukanye irimo Afrika, u Burayi na Amerika.

Kenny Sol na Kunda Alliance bamaze kuba umugabo n'umugore mu mategeko Kunda Alliance yagaragaye bwa mbere mu ruhame nk'umukunzi wa Kenny Sol mu Ugushyingo 2023 Kenny Sol yiyongereye mu mubare w'abahanzi bahagaze neza mu Rwanda bashinze urugoAri mu bahanga mu muziki bawukora baranawize mu Rwanda akaba amaze no kwibikaho ibihembo bitari bicyeKenny Sol na Kunda Alliance batangiye indi paje y'ubuzima 

AMAFOTO: Ngabo Serge-inyaRwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138295/yakiniye-kiyovu-sport-ubuzima-bwa-kenny-sol-wasezeye-ubusore-ku-myaka-27-amafoto-138295.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)