Yari yariteguye natwe yaraduteguje- Umwana wa Pasiteri Myisi yavuze ku rupfu rwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gelard Mpyisi asanzwe ari umwana wa kabiri wa nyakwigendera Pasiteri Ezra Mpyisi witabye Imana ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024.

Mu kiganiro Gelard Mpyisi yagiranye n'ikinyamakuru RADIOTV10 dukesha iyi nkuru, yavuze ko umubyeyi wabo Pasiteri Ezra Mpyisi yashizemo umwuka ku isaha ya saa cyenda z'umugoroba.

Yagize ati'Icyiza ni uko yari amaze iminsi yariteguye kugenda, ndetse natwe yaraduteguye ku buryo twese twari duhari.'

Uyu muhungu wa Mpyisi, yavuze ko mbere gato y'uko umubyeyi wabo atabaruka, yari arwaye indwara zitandukanye ariko zose ko ari izishamikiye ku myaka yari afite kuko yari ageze ku 102, dore ko yari amaze igihe atanagira icyo ashyira mu nda.

Ati 'Ibyo ni ibyatwerekaga ko yamaze kwitegura kandi yabyakiriye nk'umuntu w'Imana, burya hari igihe umuntu w'Imana agera aho akavuga ati 'ibisigaye ni iby'Imana'.'

Gelard Mpyisi avuga ko mu butumwa umubyeyi wabo yakunze kubaha mbere gato y'uko yitaba Imana, yakomeje kubasaba kuzarangwa no kubaha Imana no kugendera mu nzira zayo.

Ati 'Yaravugaga ati 'ikintu mbasaba muzabe abizera, nkanjye tuzahurire mu Bwami bw'Ijuru'.'



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Yari-yariteguye-natwe-yaraduteguje-Umwana-wa-Pasiteri-Myisi-yavuze-ku-rupfu-rwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)