Umwaka wa 2024 wabaye uw'amata n'ubuki kuri The Ben wawutangiranye indirimbo nshya ndetse iherekeza ubukwe bwe n'umugore we Uwicyeza Pamella.
Iyi ndirimbo yakiriwe neza n'abantu bari bategereje igihe kinini ko uyu muhanzi akora mu nganzo. Iyi ndirimbo yahise akora amateka yo kurebwa n'abantu bangana na Miliyoni mu minsi ine, agahigo kari karakozwe na "Why" The Ben yakoranye na Diamond Platnumz ndetse na "My Vow' ya Meddy.
Kuri ubu iyi ndirimbo yujuje Miliyoni eshatu y'abayirebye mu gihe kingana n'ukwezi, iza yiyongera ku ndirimbo nke zo mu Rwanda zari zarabikoze zirimo "Dusuma' ya Meddy na Otile Brown, 'Why' ya The Ben na Diamond Platnumz, "My Vow' ya Meddy na 'Fou de toi' ya Element, Ross Kana na Bruce Melodie nazo zabashije gukora aya mateka.
The Ben mu kiganiro kigufi yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko yishimiye uko abantu bamwakiriye nyuma y'igihe kinini adashyira hanze indirimbo ye bwite.
Ati "Abantu banyakiriye neza, nubwo n'ubundi nari nsanzwe mpari (araseka).
Urumva nari nsanzwe nkora indirimbo ziganjemo izo nahuriyemo n'abandi bantu, mu myaka itatu irenga, nari ntarakora indirimbo njyenyine. Urumva ko abantu bari bakumbuye uwo The Ben.
Rero abantu banyakiriye neza, 'Ni Forever' bayakiriye neza. Ni nayo mpamvu nyine barimo kuyireba umunsi ku munsi".
The Ben abajijwe ikigiye gukurikira kuri iyi ndirimbo, yagize ati "Ni byinshi, nababwiye ko uyu mwaka wa 2024 uzaba urimo ibikorwa byinshi bya The Ben. Ku wa 14 Gashyantare 2024 mfite igitaramo gikomeye muri Uganda, rero byinshi biraje vuba aha kandi ndanahura n'abanyarwanda muri Rwanda Day. Tuzagirana ibihe byiza".
The Ben yatangiye umwaka afite urugoÂ
The Ben ari myiteguro yo gutaramira abazitabira Rwanda Day ndetse afite igitaramo gikomeye i Bugande
Reba Ni forever yujuje miliyoni eshatu mu kwezi