InyaRwanda yakusanyije indirimbo 15 muri uyu mwaka zizaba zimaze imyaka 10 zigiye hanze. Ndetse ni indirimbo benshi bagiye bakunda twabonye byaba byiza twongeye kuzibibutsa.
Â
1.    'Aye' -  Davido
Iyi ndirimbo ni imwe mu zamenyekanishije umuhanzi w'umunya-Nigeria,David Adedeji Adeleke OON wamamaye nka Davido.
Ni imwe mu zamenyekanishije uyu muhanzi. Iyi ndirimbo muri Gashyantare uyu mwaka izaba yujuje imyaka 10Â igiye hanze. Imaze kurebwa na Miliyoni zirenga 79 ku rubuga rwa Youtube.
Â2.    'Ojuelegba' -  Wizkid
Â
Iyi ni imwe mu ndirimbo za Wizkid zamamaye cyane mu myaka icyenda ishize. Iyi nayo iri mu ndirimbo zizaba zuzuza imyaka 10 mu minsi iri imbere. Ni imwe mu ze zakunzwe cyane.
Â
Â3.    'Dorobucci' -  Don Jazzy, Tiwa Savage, Dr SID, D'Prince, Reekado Banks, Korede Bello na Di'Ja bose babarizwaga muri Mavins  Records
Â
Iyi ndirimbo yahuriyemo abahanzi batandukanye bakomeye babarizwaga muri label ya Mavins Records ya Don Jazzy uri mu bahanzi b'abanyemari bakomeye bafasha abahanzi mu muziki. Muri Nyakanga nibwo izaba imaze imyaka 10 igiye hanze.
 Â4.    'Johnny ' - Yemi Alade
Muri werurwe 2014 nibwo iyi ndirimbo yagiye hanze, imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 160. Iri mu zamenyekanishije Yemi Alade mu muziki we muri Nigeria no hanze yayo.
 Â5.    'Mama Africa''- Bracket
Iyi yo yagiye hanze muri Mutarama 2014. Ni imwe mu ndirimbo zamenyekanishije itsinda rya Bracket ku rwego rwo hejuru.
 Â6.    'Shoki' - Lil Kesh ft. Davido, Olamide
Iyi ndirimbo yagiye hanze muri Nyakanga 2014. Ni imwe mu zamenyakanye zahuje aba bahanzi uko ari batatu muri Nigeria no hanze yayo.
Â
Â7.    'Sekem' â" McGalaxy
McGalaxy ntabwo ari umuhanzi wakunze gukora indirimbo nyinshi zamenyekanye ariko muri nke yakoze, iyi ni imwe mu zakunzwe cyane kuva muri Kamena 2014 ubwo yajyaga hanze.
 Â8.    'Adonai' - Sarkodie ft. Castro
Ni indirimbo y'umuraperi w'Umunya-Ghana Sarkodie uri mu baraperi bakomeye muri Afurika.
Ni indirimbo yaririmbye nk'isengesho. Yagiye hanze muri Kamena 2014 Â bivuze ko nayo muri uyu mwaka izaba yujuje imyaka 10 igiye hanze.
 Â9.    'Sura Yako' â" Sauti Sol
Ni imwe mu ndirimbo zamenyekanye cyane mu z'abahanzi bo muri Afurika y'Iburasirazuba, ica igikuba muri Afurika yose. Sauti Sol yo muri Kenya yayishyize hanze muri Nzeri 2014.
 Â10. 'Sitya Loss' â" Eddy Kenzo
Iyi ndirimbo y'Umugande,Eddy Kenzo yagiye hanze muri Nzeri 2014. Ni indirimbo yakunzwe cyane ihesha uyu muhanzi ibihembo birimo icyo yahawe  mu bikomeye muri muzika bitangwa na Televiziyo ya BET(Black Entertainment Tv) ari naryo zina byahawe. Ibi bihembo byatanze tariki 28 Kamena 2015.
ÂEddy Kenzo wari mu cyiciro cyashyizweho n'abafana cya 'Viewer's Choice Best New International Artist' , ni we wegukanye igihembo ahigitse abahanzi nabo b'ibihangange.
 Yegukanye iki gihembo atsinze Cassper Nyovest(Afurika y'Epfo), Mz Vee (Ghana) na George The Poet, MIC Lowry , Novelist bo mu Bwongereza.
Â11.'Number One Remix' â" Diamond Platnumz ft. Davido
 Ni indirimbo Umunya-Tanzania,Diamond Platnumz yasubiranyemo na na Davido wo muri Nigeria. Iyi ndirimbo yafunguye amayira ya Diamond ku rwego mpuzamahanga muri muzika.
 Â12.'Mwana' â" Ali Kiba
Ni indirimbo y'umunya-Tanzania Ali Kiba uri mu bahanzi bamaze igihe kinini bakora umuziki.
Iyi yamenyekanye cyane yagiye hanze ku wa 19 Ukuboza 2014. Mu mpera z'uyu mwaka izaba yujuje imyaka 10 imaze igiye hanze.
Â13.'Girlie 'O' (Remix)' â" Patoraning ft. Tiwa Savage
 Ni imwe mu ndirimbo zamenyekanishije umuhanzi Patoranking na Tiwa Savage bose bo muri Nigeria. Iyi yakunzwe kuva mu 2014 yajya hanze ndetse na n'ubu iracyakunzwe.
 Â14.Tchelete (Goodlife) - Davido ft. Mafikizolo
 Ni indirimbo yahuriyemo abahanzi Mafikizolo na Davido wabifashishije. Iyi ndirimbo iri mu zafashije Davido mu kwagura imbago ze mu muziki ku ruhando mpuzamahanga.
 Â15.'Show You The Money' â" Wizkid
Â
Iyi ndirimbo ya Wizkid iri mu zakunzwe cyane ze. Kuva yajya hanze kugeza uyu munsi iracyanakunzwe ndetse iri mu zaharuye inzira y'umuziki wo muri Nigeria ku ruhando mpuzamahanga.
Â