Zirakosha! Abahanzi nyafurika batunze indege... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe hari abahanzi benshi bo mu bihugu bya Africa bakirwana n'ubuzima, hari abandi twavuga ko bamaze kugera aho bajya, aho babayeho mu buzima buhenze bakesha ifaranga bibitseho. Nubwo hari abahanzi badatunze ikinyabiziga na kimwe, hari abafite indege bwite zabo!

Dore abahanzi 5 nyafurika batunze indege bwite zabo zihenze:

1. P-Square

Itsinda rya P-Square rigizwe n'abavandimwe b'impanga aribo Peter na Paul Okoye, bari mu bahanzi bateje imbere injyana ya Afro Beat mu myaka yashize ndetse bakanaharurira inzira bagenzi babo. 

Kuba P-Square imaze imyaka myinshi mu muziki, yanawukuyemo amafaranga menshi kuburyo mu 2012 babaye abahanzi ba mbere muri Nigeria baguze indege bwite mu gihugu cya Saudi-Arabia baguze Miliyoni 31 z'Amadolari.

2. Black Coffee


Umuhanzi, akaba n'utunganya indirimbo afatanya no kuba umuvanzi w'umuziki (DJ), Nkosinathi Innocent wamamaye ku izina rya Black Coffee, unayoboye abahanzi bakize muri Afrika y'Epfo. Uyu muhanzi yaguze indege bwite ye mu 2017 yo mu bwoko bwa D-IEMO Raytheon Premier 1A ayiguze asaga miliyoni 28 z'amadolari.

3. Davido

Icyamamare mu muziki mpuzamahanga, Davido, ari mubahanzi bacye muri Nigeria batunze indege bwite zabo. Uyu muhanzi ukunze kwiyita 'Omo Baba Olowo' bisobanuye ngo 'Umwana wo mu bakire', ni na byo koko dore ko mu 2018 Se wa Davido w'umuherwe witwa Adedeji Adeleke yamuhaye impano y'indege bwite yo mu bwoko bwa Bombardier Challenger 604 ihagaze miliyoni 34 z'amadolari.

4. Casper Nyovest

Umwanditsi w'indirimbo akaba n'umuraperi w'umuhanga Refiloe Maele Phoolo wamamaye ku izina rya Casper Nyovest nawe ari mubahanzi bacye bo muri Afrika y'Epfo batunze indege bwite. Uyu muraperi uherutse gutaramira i Kigali yaguze indege ye bwite mu 2019 yo mu bwoko bwa 1984 Gulfstream III Model 1159 ihagaze miliyoni 18 z'amadolari.

5.Wizkid

Umuhanzi uri mu bahetse umuziki nyafurika ku bitugu bye, Ibrahim Balogun uzwi cyane nka Wizkid, nawe ari mubahanzi  batunze agatubutse muri Africa ndetse banabigaragaza. Mu 2020 uyu muhanzi yibitseho indege bwite yo mu bwoko bwa Propeller Plane ihagaze miliyoni 27 z'amadolari.

Ikinyamakuru Daily Africa gitangaza ko muri Africa aba aribo bahanzi 5 babashije kwerekana indege bwite baguze, mu gihe hari abandi bashyirwa mu majwi ko bazitunze gusa batarabyemeza ku mugaragaro barimo nka D'Banj,Diamond Platnumz, Burna Boy, Tiwa Savage, Don Jazzy n'abandi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138456/zirakosha-abahanzi-nyafurika-batunze-indege-bwite-zabo-amafoto-138456.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)