Abasifuzi mpuzamahanga b'Abanyarwanda bimwe visa ya Misiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abasifuzi mpuzamahanga b'Abanyarwanda bayobowe na Uwikunda Samuel bagombaga gusifura umukino wa Pyramids FC na Nouadhibou FC bakuweho kubera ko babuze visa ijya mu Misiri.

Tariki ya 2 Werurwe 2024, Pyramids FC yo mu Misiri izakira Nouadhibou FC yo muri Mauritania kuri 30 Juin Stadium mu mukino w'itsinda A rya CAF Champions League.

Ni umukino wagombaga gusifurwa n'abasifuzi barimo Abanyarwanda, Uwikunda Samuel, Ishimwe Claude 'Cucuri' na Mutuyimana Dieudonné 'Dodos'.

Aba basifuzi bakaba bagombaga guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Gashyantare 2024 ariko visa za bo ntizabonekera igihe kandi bari batanze ibisabwa byose nk'uko byari bisanzwe.

Nyuma yo kutabona visa, aba basifuzi bakaba basimbujwe abasifuzi bo muri Afurika y'Epfo.

Nubwo bo babuze visa, Karangwa Jules, Umujyanama wa FERWAFA mu by'Amategeko akaba n'Umuyobozi w'Amarushanwa, arerekeza mu Misiri uyu munsi aho azaba ari umuhuzabikorwa ku mukino uzabera i Cairo hagati ya Al Ahly na Young Africans yo muri Tanzania ku wa Gatanu, tariki ya 1 Werurwe 2024.

Uwikunda Samuel ni we wagombaga kuba ari umusifuzi wo hagati muri uyu mukino
Ishimwe Claude Cucuri yagombaga kuzaba ari umusifuzi wa 4
Mutuyimana Dieudonne ari mu babuze visa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abasifuzi-mpuzamahanga-b-abanyarwanda-bimwe-visa-ya-misiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)