No title

webrwanda
0

Agace karatangira saa 11:00 Am, abakinnyi barahagurukira mu Karere ka Muhanga berekeza mu Karere ka Nyaruguru ku ntera ya Kirometero 130 Km.

Agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024, kabaye kuri iki cyumweru mu Mujyi wa Kigali, aho amakipe yasiganwaga n'ibihe.

Iyi ni inshuro ya 8 Tour du Rwanda igiye guhagurukira i Muhanga, inshuro ya mbere ikaba yarabaye mu 2012.

Mu Karere ka Nyaruguru aho isiganwa riri busorezwe, ni ubwa mbere irushanwa ry'umukino w'igare rihagera rikinwa kinyamwuga, byari tariki 12 Ugushyingo 2022, ubwo hakinwaga Kibeho Race.

Mugisha Moise uri gukinira ikipe ya Java Inovotec Pro Team niwe waje kwegukana iri siganwa, ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bo kwitega muri aka gace.

Tariki 24 Gashyantare 2022, nibwo Tour du Rwanda iheruka guhaguruka i Muhanga aho abakinnyi bahavuye berekeza i Musanze aho umufaransa Geniez Alexandre ariwe wayegukanye. Umunyarwanda waje hafi ni Manizabayo Eric wabaye uwa gatatu, kuri ubu akba ari gukinira ikipe ya Team Rwanda.

Ikipe ya Soudal Quick-Step Devo niyo yegukanye aka gace ikoresheje iminota 20 n'amasegonda 30 ku ntera ya Kirometero 18.

Kugeza ubu, Umubiligi Jonathan Vervenne w'imyaka 20, ukinira Soudal Quick-Step Devo Team yambaye umwambaro w'umuhondo.

Tour du Rwanda, isoko y'ubukungu bw'Igihugu

Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda, FERWACY, Ndayishimiye Samson yagaragaje Tour du Rwanda nk'irushanwa ryegera umuturage kurusha andi yose abera mu Rwanda, kuko abasiganwa bagera mu bice bitandukanye by'Igihugu, kandi buri muturage akabasha kubibonera imbona nkubone.

Avuga ko ibi biri mu bituma abafatanyabikorwa n'abandi bashaka kwamamaza bitabira cyane gukorana na Tour du Rwanda.

Bwana Ndayishimiye yavuze ko abafatanyabikorwa bose bagendana urugendo kugeza iri rushanwa rigeze ku musozo. Ati "Twebwe nk'igare nitwe siporo twenyine igenda ikagera ku muryango w'umuturage, adasohotse ngo arihe 'Transport' atagiye ngo ajye kuri sitade yishyure, twebwe tumugeraho."

Kibeho ahasorezwa Tour du Rwanda ni umudugudu muto uherereye mu majyepfo y'uburengerazuba bw'u Rwanda. Bagiye kwakira Tour du Rwanda, mu gihe baherutse gusurwa na Perezida wa Pologne, Andrzej Duda, ku wa Kane tariki, 8 Gashyantare mu 2024.

Akarere ka Nyaruguru kari mu Ntara y'Amajyepfo kakaba kagizwe n'Imirenge 14 ifite utugari 72 n'imidugudu 332. Gahana imbibi n'Akarere ka Nyamagabe, Huye, Gisagara, Igihugu cy'Uburundi na Pariki ya Nyungwe. Ni Akarere k'ubukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana; Ubuhinzi bw'icyayi bugize ubukungu bw'Akarere.

Amazina y'amakipe n'abakinnyi bayagize

Ikipe ya Astana Qazaqstan irimo abakinnyi nka Alexandre Vinokuruv, Nil Aguilera Jorba, Alessandro Ramele, Simone Zanini ndetse na Iikhan Dostiyev.

Ikipe ya Soudal Quick-Step Devo Team irimo abakinnyi nka: William Junior Lecerf, Jonathan Vervenne, Pepijn Reinderink, Jan Kino na Jelle Harteel.

Ikipe ya TotalEnergies irimo: Pierre Latour, Fabien Doubey, Paul Ourselin, Julien Simon ndetse na Baptiste vadic.

Ikipe ya Afurika y'Epfo irimo: Pedri Crause, Daniel Loubser, Eric Krös, Dillon Geary na Tyler Lange.

Ikipe ya Israel Premier Tech irimo: Christopher Froome, Itamar Einhorn, Gay Sagiv, Peter Josepeh ndetse na Maritz Kretschy.

Ikipe ya Bike Aid irimo Antoine Berlin, Dawit Yemane, Oliver Matteis, Yoel Habteab ndetse na Vinzent Dorn.

Ikipe y'u Rwanda irimo: Samuel Niyonkuru, Eric Muhoza, Eric Manizabayo Masengesho na Didier Munyaneza.

Ikipe ya Team Polti Kometya irimo: German Dario Gomez, Andrea Garosio, Manuel Penalver, Javier Serrano Rodriguez ndetse na Jhanatan Restrepo Valencia.

Ikipe ya UAE Team Emirates Gen-z irimo: Gal Glivar, Owen Cole, Jasim Saif Abdulla, Anze Ravbar na Pablo Torres Arias.

Ikipe ya Groupama-FDJ irimo nka: Collin Savioz, Brieuc Rolland. David Joshua, Ronan Auge ndetse na Ben Asky.

Ikipe ya Lotto Dstny Development irimo abakinnyi nka: Millan Donie, Tars Polvoorde, Logan Currie, Kamiel Eeman ndetse na Lorenz Van de Wynkele.

Ikipe ya Ethiopia irimo: Solomon Mekuria, Hailemelekot Hailu, Bizay Tesfu Redae, Tekelehaymanot Tesfay ndetse na Amir Jafare Taha.

Ikipe ya Algeria irimo: Ashraf Ferhat, Azzedine Lagab, Ayoub Sahiri na Hamza Amari.

Ikipe ya May Stars irimo Shemu Nsengiyumva, Jeremie Ngendahayo, Dawid Teweldbrhan, Viachaslau Shapkouski na Shafik Mugalu.

Ikipe ya Centre Mondial du Cyclisme igizwe na Tsgabu Grmay, Awet Aman, Ayoub Ferkous, Janvier Shyaka ndetse na Kiya Rogora.

Ikipe ya Eritrea irimo: Merhawi Kudus, Metkel Eyob, Aklilu Arefayne, Zeray, Nahom Araya na Yafiet Mulugata.

Ikipe ya Bingoal WB irimo: Lennert Teugels, Alexander Salby, Sebastian Van Poppel, Johan Meens na Giacomo Villa

Ikipe ya Maurice irimo: William Piat, Hanson Matombe, Henri Alexandre Mayer, Christopher Lagane na Gregory Mayer

Java Inovotec Pro Team igizwe na: Joseph Areruya, Tuyizere Etienne, Hashimu Tuyizere, Patrick Byukusenge na Moise Mugisha.

Uko Isiganwa rizagenda

-Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gashyantare, harakinwa agace ka kabiri kazatangirira Muhanga gasorezwe Kibeho ku ntera ya 129.4Km

-Ku wa Kabiri tariki 20 Gashyantare, hazakinwa agace ka gatatu kazatangirira i Huye gasorezwe Rusizi ku ntera ya 140.3

-Ku Gatatu tariki 21 Gashyantare, hazakinwa agace ka Karongi na Rubavu ku ntera ya 93Km.

-Ku wa Kane tariki 22 Gashyantare, hazakinwa agace ka Musanze gasorezwe mu Kinigi (Kwita Izina) ku ntera ya 140.3 Km.

-Ku wa Gatatu tariki 23 Gashyantare, abasiganwa bazahagurikira Musanze basoreze Mont Kigali ku ntera ya 93.3 Km.

-Ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare, abasiganwa bazatangirira Rukomo kasoreze Kayonza ku ntera ya 158Km.

-Ku Cyumweru tariki 24 Gashyantare, hazaba agace ka nyuma hazabera kuri Kigali Convention Centre ku ntera ya 73.600 Km. Muri rusange abasiganwa bazakoresha 718.9 Km.


Nta mbogamizi yabayeho ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2024

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yatangaje ko umunsi wa mbere w'isiganwa ryabereye mu Mujyi wa Kigali warangiye nta mbogamizi igaragaye.

Yagize ati: 'Umunsi wa mbere w'isiganwa urangiye nta kibazo kigaragaye, turashimira abaturarwanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga kuba bihanganiye impinduka zabayeho ku mihanda imwe n'imwe.

Yakomeje ati: 'Ku munsi wa kabiri, irushanwa rizakomeza hakoreshwa umuhanda; Muhanga-Ruhango-Nyanza-Huye-Nyaruguru (Kibeho).'

Yashishikarije abatuye muri utu turere gukomeza kugaragaza indangagaciro borohereza isiganwa kugira ngo rikomeze kuba mu mutekano usesuye, hubahirizwa gahunda ya Gerayo Amahoro.

Amakipe 19 yitabiriye isiganwa rya Tour du Rwanda 2024

1.UCI PRO TEAMS (Icyiciro cy'amakipe akomeye)

Israel-Premier Tech (Israel)

TotalEnergies (France)

Polti-Kometa (Italy)

Bingoal-WB (Belgium)

2.UCI CONTINENTAL TEAMS

Java Inovotec (Rwanda)

May Stars (Rwanda)

Soudal - Quick-Step (Belgium)

Astana Qazaqstan Development Team (Kazakhstan)

Lotto Dstny Development Team (Belgium)

Groupama-FDJ (France)

Bike Aid (Germany)

3.NATIONAL TEAMS (Amakipe y'Ibihugu)

Rwanda

Algeria

South Africa

Eritrea

Ethiopia

Italy

Mauritius

4.MIXED AFRICAN NATIONS TEAM (Amakipe y'ibihugu yishyize hamwe)

World Cycling Centre Africa




Amstel yatekereje ku bakiriya bayo muri Tour du Rwanda

Amstel yazanye ibintu bidasanzwe kandi bishimishije bigamije gushimangira ubusabane mu nshuti no kugera ku byifuzwa kuri Tour du Rwanda.

Kuri ubu Amstel yazanye uburyo bwo gusiganwa ku magare kuri internet (E-Race) bugakorerwa ahantu hazwi cyane, nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

Ubu buryo buri kugarukwaho cyane, kikaba ikimenyetso ko Amstel itanga ibihe ibitazibagirana mu nshuti. Ariko ibyishimo ntabwo bigarukira aha gusa.

Muri Tour du Rwanda, Amstel yazanye abacuruzi bayo. Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Madamu Martine Gatabazi, yavuze ko kuri iyi nshuro bazashimangira ubudasa bwa Amstelnk'ikirango cyo guhitamo mu nshuti kandi banubahiriza amategeko agenga ibyo kunywa.





MTN- Umuterankunga mu cyiciro cya 'Silver' wa Tour du Rwanda

Ku wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, nibwo Ubuyobozi bw'Ishyirahamwe ry'Imikino y'Amagare mu Rwanda (FERWACY) n'ubwa MTN byashyize umukono ku masezerano.

Ni amasezerano azamara imyaka ibiri, aho MTN izajya ihemba umukinnyi mwiza w'umunyafurika.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, Umuyobozi wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yavuze ko bishimiye kwakira MTN Momo mu baterankunga b'irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda

Ati 'MTN MoMo ije mu gihe cyiza. Gutangira gukorana na yo kuri Tour du Rwanda nk'igicuruzwa kinini tugira biratwereka ko hari igihe twazanakorana ku bikorwa tugira. Turi gukura ku buryo uko abafatanyabikorwa banini nka MTN bazakomeza kuza hari andi makipe tuzakira.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri MTN Mobile Money, Musugi Jean Paul, yavuze ko iyi ari intambwe nziza bateye mu gushyigikira urugendo rw'iterambere rwa Tour du Rwanda. MTN iri mu cyiciro cya gatatu cy'abaterankunga cyizwi nka 'Silver Sponsor'

Ati 'Uyu ni umunsi ukomeye ndetse dutewe ishema no gushyigikira Tour du Rwanda. Mu by'ukuri muri Mobile Money dufite intego zirenze kuba Ikigo cy'imari ahubwo iyo ni impamvu tuzafatanya kugira ngo irushanwa rigere ku rwego rwo hejuru.'

Akomeza ati 'Irushanwa kandi rizadufasha kugeza serivisi z'ikoranabuhanga n'udushya duteganya muri uyu mwaka ku bakiriya bacu bari mu bice bitandukanye by'igihugu.'

Muhoza Eric uhagarariye Team Rwanda muri Tour du Rwanda, yijeje Abanyarwanda ko bazitwara neza muri iri siganwa, kuko babonye imyitozo ihagije, kandi n'abo bariteguye.

Muhoza yavuze ko hamwe n'umutoza w'Umufaransa bafite biteguye kwitwara neza. Yavuze ko bagiye guhurira mu isiganwa n'abakinnyi Mpuzamahanga, bizafasha kwitinyuka. Ati 'Ni ibintu byiza gukinana n'abantu bakomeye bituma natwe twitinyuka tukaba twumva ko bishoboka ko twatsinda.'

Mera Kudus waciye agahigo ko kwegukana agace ka Tour du Rwanda 2012 ari muto (Yari afite imyaka 18), yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda yitabiriye Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 16, avuga ko afite icyizere cy'uko we n'ikipe ye bazitwara neza muri iri rushanwa. Ati "Niteguye gukorana n'ikipe yanjye tukegukana isiganwa."

Yavuze ko kuva 2012 yitabira Tour du Rwanda, abona ko iri siganwa rigenda ritera imbere kandi rivugururwa yaba ku ruhande rw'abakinnyi ndetse n'abaritegura. Uyu mukinnyi yashimangiye ko Tour du Rwanda riri mu masiganwa akomeye.

Tour du Rwanda ya 2024 irihariye, kuko irimo amakipe arindwi (7) mashya- Harimo Astana Qazaqstan Development (Kazakhstan), Team Polti-Kometa (u Butaliyani), UAE Team Emirates Gen Z (UAE), Groupama-FDJ Conti (u Bufaransa), Lotto DSTNY Development (u Bubiligi), Bingoal WB (u Bubiligi) na Java-Inovotec (u Rwanda).

Mu 2023, Tour du Rwanda yarimo amakipe icyenda mashya, n'aho mu 2022 harimo amakipe mashya atanu (5).

AMAFOTO YARANZE UMUNSI WA MBERE WA TOUR DU RWANDA
































Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139843/live-ikaze-mu-gace-ka-kabiri-ka-tour-du-rwanda-2024-gasorezwa-kwa-bikira-mariya-amafoto-139843.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)