No title

webrwanda
0

Aka gace gakinwa kuri iki Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024 karatangira saa 10:00', aho abasiganwa bahagurukira kuri Kigali Convention center bagaca mu bice bya: Gishushu-Kwa Ndengeye-Golf-Minagri-Ninzi-KBC-Cadillac-NIDA-Kimicanga-Rond point yo mu Mujyi-Nyabugogo-Ruliba-Norvege-Tapi Rouge-Kwa Mutwe-40-Kuri Stastique bakagarika KCC.

Ni ku ntera Kirometero 90. Birasaba amasaha arenga abiri kugira ngo habe habonetse umukinnyi wegukana Tour du Rwanda.

Nyuma y'agace ka 7 Gicumbi Kayonza kegukanwe na Itamar Einkorn ukinira Israel Premier Tech, ubu urutonde rusange, Peter Joseph Blackmore ukinira Israel Premier Tech niwe uyoboye abandi, akaba arusha IIkhan Dostiyev amasegonda 11.

Manizabayo Eric bakunze kwita Karadio, niwe mukinnyi w'umunyarwanda uza hafi, akaba ari ku mwanya wa 15 arushwa minota 4 n'amasegonda 20 n'umukinnyi wa mbere.

Abakinnyi bagiye gutangira agace ka nyuma ni abakinnyi 68, bivuzeko abakinnyi 26 aribo bavuye mu isiganwa, kuko batangiye ari 94.

Amakipe 7 mu makipe 19 yatangiye Tour du Rwanda niyo agifite abakinnyi buzuye. Ayo makipe ni; Bingoal WB, Eritrea, Lotto Dstny, Astana Qazaqstan, TotalEnergies, Israel Premier Tech ndetse na Team Manager.

Ikipe ya May Stars na Algeria ni ziko kipe zatakaje abakinnyi benshi, aho buri kipe ubu isigaranye umukinnyi umwe.

Mu mwaka wa 2019 Tour du Rwanda yavuye ku rwego rwa 2.2 ishyirwa kuri 2.1 y'amarushanwa ategurwa n'ishyirahamwe mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare UCI.

Iri siganwa ryaranzwe n'abakinnyi bakomeye

Kuva Tour du Rwanda yaba Mpuzamahanga, uyu mwaka nibwo iri siganwa ryitabiriwe n'abakinnyi ndetse baranze ihangane.

Uhereye ku bakinnyi nka Eyob Metkel Merhawi Kudus bokomoka muri Eritrea bari bamenyereye iri siganwa, kongera William Junior wari warabaye uwa Gatatu muri Tour du Rwanda ya 2023;

Jhanatan Restrepo wari ufite uduce twinshi muri mateka ya Tour du Rwanda, Itamar Einhorn ufite amateka akomeye mu igare mu gihugu cya Israel, Aklilu Arefayne wegukanye ibihembo hafi ya byose by'umukinnyi ukiri muto, ndetse n'abandi.

Aba bakinnyi batumye uduce twinshi twa Tour du Rwanda uyu mwaka dusozwa abakinnyi begeranye, kugera ku gace ko mu Kinigi ndetse na Mont Kigali kuko ariho hatangiye kuzamo intera.

Abasiganwa babiri bakuwe mu isiganwa kubera gufata ku mudoka

Ngendahayo Jérémie ukinira May Stars yakuwe muri Tour du Rwanda ku Gace ka Kane ka Karongi-Rubavu nyuma yo gufata ku modoka. Uyu musore yaciwe amande y'ibihumbi 290 Frw, anakurwaho amanota 50 ku rutonde rw'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare ku Isi, UCI.

Umunya-Belarus Viachaslau Shpakouski ukinira May Stars yo mu Rwanda nawe yakuwe muri Tour du Rwanda, hakinwa Agace ka Karindwi ka Rukomo-Kayonza nyuma yo gufata ku modoka.

We yaciwe amande y'ibihumbi 270 Frw, anakurwaho amanota 50 ku rutonde rw'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare ku Isi, UCI.

Ibo byanatumye Team Manager w'iyi kipe 'May Stars', Aklilu Haile Zeweldi afatirwa ibihano birimo kuvanwa mu irushanwa, gukuramo imodoka ye no gucibwa amande y'ibihumbi 270 Frw.

TOUR DU RWANDA YA 2023 YEGUKANWE NA Henok Mulubrhan

Umunya Eritrea Henok Mulubrhan niwe wegukanye irushanwa ryo gusiganwa ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda ya 2023.

Iri siganwa ryasojwe tariki 26 Gashyantare 2023. Agace ka munani yatsindiyeho kari kagizwe n'intera ya kilometero 75.3, aho basiganwa bazengurutse muri imwe mu mihanda y'umujyi wa Kigali.

Mulubrhan ukinira ikipe ya Green Project yo mu gihugu cy'u Butaliani yasize abanda akoresheje amasaha 2, iminota 04 n'amasegonda 52.

Mu duce 8 twa Tour du Rwanda yegukanyemo kandi agace ka gatatu- Niiko gace kari gafite ibirometero byinshi 199.5 kuva Huye kugera I Musanze.

Agace ka Gatatu niko kamufunguriye amahirwe menshi kuko yahise ajya ku rutonde rw'abayoboye isiganwa.

Ku gace ka Karindi, uyu musore yambaye umwenda w'umuhondo (Yellow Jersey). Ako gace kakiniwe i Nyamata-Mont Kigali gafite intera ya kilometero 115.8.

Henok Mulubrhan akimara gutsinda yashimiye abakinyi bagenzi be agira ati 'Gutsinda Tour du Rwanda ni iby'agaciro kuri jye, ikipe yanjye n'igihugu cyanjye, kuko ni irushanwa rikomeye kandi rigoye cyane''-yongeraho ati: " ntsinzi imfunguriye inzira yo guhatana mu marushanwa yandi ari imbere''

Muri rusange yarangije isiganwa rwa Tour du Rwanda ryose ryari rifite intera y'ibilometero 1129,9 akoresheje amasaha 28, iminota 58 n'amasegonda 01. 

URUTONDE RW'ABAKINNYI BAGIYE BEGUKANA UDUCE TWA TOUR DU RWANDA 2024



Itamar yegukanye agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda

Itamar Einhorn ukinira Israel-Premier Tech niwe wegukanye agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2024 kakiniwe Gicumbi- Kayonza ku ntera y'ibilometero 158, ahize bagenzi be 74 bahuriye mu isiganwa.

Itamar ni nawe wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda kaMuhanga - Kibeho ka Tour du Rwanda 2024 akoresheje amasaha 3 n'iminota 17 n'amasegonda 31.

Yavutse tariki 20 Nzeri 1997 avukira mu gace ka Modi'in muri Israel. Uyu musore uresha na metero 1.72 ntabwo yoroshye muri uyu mukino w'igare byumwihariko iwabo, kuko amarushanwa menshi akunze kwegukana usanga aba akoze agashya nk'umukinnyi uvuka muri Israel.

Yatangiye kwiyerekana mu 2014, ubwo yegukanaga shampiyona y'abakiri bato mu gihugu cyabo mu basiganwa n'ibihe, ndetse akaba uwa 3 mu isiganwa rusange.

Agace ka Karindwi yegukanye kakinwe ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024, ku ntera ya Kilometero ya 158 kuva mu Rukomo kugera mu Karere ka Kayonza, imbere ya Gare. Umwongereza Peter Jospeh Blackmore bakinana mu ikipe imwe, yagumanye umwenda w'Umuhondo (Yellow Jersey).

Perezida wa UCI yakozwe ku mutima n'ubwitabire bw'abakunzi b'igare

Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'Umukino w'Amagare ku Isi (UCI), David Lappartient yavuze ko mu gihe Tour du Rwanda iri kugana ku musozo, yaranzwe n'ibyishimo bidasanzwe by'ibihumbi by'abantu aho igare ryagiye rinyura mu mihanda itandukanye.

Yavuze ko ibi bitanga icyizere cy'imigendekere myiza ya Shampiyona y'Isi y'amagare muri Afurika (2025 UCI Road World Championships) izabera mu Rwanda 2025.

Joseph Blackmore yegukanye agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2024

Joseph Blackmore ukinira ikipe ya Israel Premier Tech ni wegukanye gace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2024 ka Musanze-Kigali (Mont Kigali) ku ntera y'ibilometero 93,3, kakinwe ku wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024. Yakoresheje 2h12'44''.

Joseph Blackmore yegukanye aka gace ka Gatandatu mu gihe yizihiza isabukuru y'amavuko 21 y'amavuko, kuko yavutse tariki 23 Gashyantare 2003.

Asanzwe ari umukinnyi Mpuzamahanga w'umukino w'amagare wabigize umwuga. Yahagarariye Igihugu cy'u Bwongereza mu Mikino ya Commonwealth Games yabereye i Birmingham, aho yasoje ari ku mwanya wa Gatanu.

Mu 2022 yasoje ari ku mwanya wa Gatatu mu isiganwa rya National Cyclo-Cross Championships.

Pierre Latour yegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024

Umufaransa Pierre Latour ukinira ikipe ya TotalEnergies niwe wegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024 (Individual Time Trial) kakiniwe i Musanze kagasorezwa mu Kinigi ku ntera ya 13Km, ku gicumbi cy'ubukerarugendo n'iwabo w'ingagi zo mu Birunga. Yakoresheje iminota 23 n'amasegonda 31".

Aka gace kakinwe kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024, kasize Umubiligi William Junior Lecerf wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024, yambaye umwenda w'umuhondo (Yellow Jersey), ihabwa umukinnyi ufite ibihe bito ku rutonde rusange.

Pierre Latour wegukanye agace ka Gatanu yavutse ku wa 12 Ukuboza 1993. Ni Umufaransa w'umukinnyi w'amagare wabigize umwuga, ubarizwa mu ikipe ya TotalEnergies.

Latour w'imyaka 30 y'amavuko yasinye muri TotalEnergies avuye muri AG2R La Mndiale. Icyo gihe yavuze ko igihe cyari kigeze kugirango ajye kugerageza amahirwe n'ahandi. Yavuze ko yagiriye ibihe byiza muri iriya kipe ari avuyemo

Yegukanye agace k'irushanwa Vuelta a España; kandi yatwaye inshuro ebyiri irushanwa rya French National Time Trial Championships.

 

William yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024

William Lecerf wabaye uwa Gatatu muri Tour du Rwanda ya 2023, niwe wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024 kavaga i Karongi kerekeza i Rubavu. Yakoresheje amasaha abiri, iminota 19 n'amasegonda 22.

Uyu mubiligi asanzwe ari umukinnyi wa Soudal Quick-Step Devo Team. Mu nyandiko yanyujije ku rubuga rw'ikipe ye mu Ukuboza 2023, William wegukanye agace ka kane, yavuze ko kwitabira Tour du Rwanda ya 2023 aho yabaye uwa Gatatu byafunguye urugendo rw'inzozi ze, kandi byari ibihe byiza adashobora kwibagirwa.

Yavuze ko bwari ubwa mbere ageze mu Rwanda (Yahageze muri Mutarama 2023) ariko 'narahakunze cyane'. Akomeza ati 'Kandi abafana bari bishimye cyane. Baje ari benshi cyane, yaba aho twatangiriraga ndetse n'aho twasorezaga. Sinzigera ntibagirwa ririya siganwa, kandi nizeye ko nzakomeza kuhajya.'

Jhonatan yegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024

Uyu munya-Colombia ukinira Team Polti Kometa yegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024 kahagurukiye mu Karere ka Huye kerekeza mu ka Rusizi ku ntera y'ibilometero 140,3 Km. Akoresheje amasaha atatu, iminota 46 n'amasegonda 41.

Ibi byatumye yandika amateka akomeye kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, kuko amaze kwegukana uduce turindwi muri iri siganwa.

Restrepo yitabiriye Tour du Rwanda ya 2024 nyuma yo kudakina iya 2023. I Rusizi yahanditse amateka kuko yanahatwariye agace kahasorejwe mu 2020.

Umwambaro w'umuhondo uhabwa umukinnyi wakoresheje ibihe bito ku rutonde rusange, ufitwe n'Umuholandi Pepijn Reinderink ukinira Soudal Quick-Step Devo Team, amaze gukoresha 7h04'12' mu duce dutatu tumaze gukinwa ku ntera y'ibilometero 269.7, anganya ibihe n'abakinnyi 16 bamukurikiye.

 

Itamar yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda

Itamar Einhorn yavutse tariki 20 Nzeri 1997 avukira mu gace ka Modi'in muri Israel. Uyu musore uresha na metero 1.72 ntabwo yoroshye muri uyu mukino w'igare byumwihariko iwabo, kuko amarushanwa menshi akunze kwegukana usanga aba akoze agashya nk'umukinnyi uvuka muri Israel.

Yatangiye kwiyerekana mu 2014, ubwo yegukanaga shampiyona y'abakiri bato mu gihugu cyabo mu basiganwa n'ibihe, ndetse akaba uwa 3 mu isiganwa rusange.

Yahise yerekeza mu ikipe ya Verandas Willems yo muri iki gihugu ndetse nyuma y'umwaka umwe ahita ajya mu ikipe ya Israel Cycling Academy Development.

Soudal Quickstep yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda

Ikipe ya Soudal Quickstep niyo yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024 kakiniwe kuri BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Centre, ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024. Iyi kipe yakoresheje iminota 20 n'amasegonda 32.

Aka gace ka 'Team Time Trial' (Gusiganwa n'ibihe ku makipe) kashyizwemo bwa mbere muri Tour du Rwanda ari nako kegukanwe na Soudal Quickstep, mu rwego rwo kwitegura kwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare izaba mu 2025. Umuhanda wa BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Center wifashishijwe, ni nawo uzifashishwa muri Shampiyona y'Isi.


Muri Tour du Rwanda, MTN irakangurira abakiriya bayo gahunda ya 'BivaMomoTima'

Ubu bukangurambaga bumaze imyaka ibiri, bugamije gushishikariza abantu kohererezanya amafaranga bakoresheje telephone.

Umuyobozi wa MTN Mobile Money muri MTN Rwanda, Chantal Kagame ati 'Ni ho hantu tugiye gushyira imbaraga, 2024 uzaba umwaka w'impano gusa nk'uko twabibabwiye.'

'Kwizigamira no kuguriza ni kimwe mu bintu tuzibandaho kuko tuzi ko bigira uruhare mu gukura k'ubukungu bw'Igihugu, kandi bifasha n'abakiliya bacu kuva ku rwego rumwe bakajya ku rundi, ari abatangira ubucuruzi, ari abashaka kwizigamira kugira ngo abana babo bazabashe kujya ku ishuri; turimo kureba ngo ni gute twakwigisha abantu kwizigamira bitabababaje.'

Jean Paul Musugi ushinzwe ubucuruzi muri MoMo, avuga ko abakiliya bazajya binjira muri iyi poromosiyo bakanze *182*16#, ubundi bishyure bakoresheje MoMo Pay inshuro nyinshi zishoboka.

Ati 'Abacuruzi na bo turabashishikariza gusaba ababagana kubishyura kuri MoMo pay zabo kugira ngo babashe kubona ibihembo.'

Buri cyumweru hazajya hatangwa ibihembo birimo amafaranga ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 500 Frw, ndetse miliyoni 1 Frw, ndetse na moto.



 

Amstel yatekereje ku bakiriya bayo muri Tour du Rwanda

Amstel yazanye ibintu bidasanzwe kandi bishimishije bigamije gushimangira ubusabane mu nshuti no kugera ku byifuzwa kuri Tour du Rwanda.

Kuri ubu Amstel yazanye uburyo bwo gusiganwa ku magare kuri internet (E-Race) bugakorerwa ahantu hazwi cyane, nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

Ubu buryo buri kugarukwaho cyane, kikaba ikimenyetso ko Amstel itanga ibihe ibitazibagirana mu nshuti. Ariko ibyishimo ntabwo bigarukira aha gusa.

Muri Tour du Rwanda, Amstel yazanye abacuruzi bayo. Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Madamu Martine Gatabazi, yavuze ko kuri iyi nshuro bazashimangira ubudasa bwa Amstelnk'ikirango cyo guhitamo mu nshuti kandi banubahiriza amategeko agenga ibyo kunywa. 

AMAFOTO YARANZE AGACE KA KARINDWI KA TOUR DU RWANDA 2024















































AMAFOTO: Tour du Rwanda 2024



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140063/live-ikaze-muri-etape-ya-nyuma-ni-inde-wegukana-tour-du-rwanda-2024-amafoto-140063.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)