Akanyamuneza kari kose! Amafoto utabonye yaranze ubukwe bwa Miss Kayibanda Aurore (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyampinga w'u Rwanda mu 2012, Mutesi Aurore Kayibanda yasangije abamukurikira amafoto y'ububwe bwe na Jacques Gatera aho basezeranye imbere y'amategeko.

Ni umuhango wabaye ku wa Kane tariki ya 22 Gashyantare 2024 ubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arizona aho basanzwe batuye.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Miss Aurore Kayibanda akaba yasangije abamukurikira amafoto yaranze uyu muhango

Uyu muhango witabiriwe na bamwe mu byamamare bizwi mu Rwanda nk'itsinda ry'abahanzi rya Charly & Nina, umushoramari mu muziki Bad Rama, Ernesto Ugeziwe, Cedru umuhanga mu byo gutunganya amashusho, Hakizimana Lionel wamenyekanye nk'umukinnyi wa Baskteball mu Rwanda n'abandi.

Biteganyijwe ko indi mihango y'ubukwe izabera mu Rwanda kandi ikaba muri uyu mwaka wa 2024.

Asezeranye na Jacques nyuma y'uko muri 2021 ari bwo yemeje ko yatandukanye n'uwari umugabo we, Egide Mbabazi, nyuma ni nabwo nyuma yemeje ko ubu ari mu rukundo rushya.

Nyuma y'iminsi mike Aurore ahishuye ko ari mu rukundo rushya mu Gushyingo 2022, icyo gihe yaganiraga n'abamukurikira kuri Instagram, muri Mutarama 2023 yahishuye ko yambitswe impeta y'urukundo.

Byari ibyishimo bikomeye kuri Aurore na Gatera Jacques



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/akanyamuneza-kari-kose-amafoto-utabonye-yaranze-ubukwe-bwa-miss-kayibanda-aurore-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)